Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza barashima Polisi y’u Rwanda ko yabubakiye nyuma y’imyaka 21 yari ishize badafite amacumbi.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mugombwa ho mu Karere ka Gisagara bavuga ko nyuma yo kwibumbira mu matsinda y’ubwizigame basigaye bafatanya n’abagabo babo mu guteza imbere ingo.
Umuyobozi w’ikigo cyitwa Iriba Ndangamuco na Ndangamateka, gishakisha ibiranga amateka y’u Rwanda kikanabitanga ku babikeneye bose (ku buntu), ni umwe mu batanze ikiganiro ku bahanzi bitabiriye iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ kuri iki cyumweru tariki 12 Nyakanga 2015, aho yasobanuye akamaro k’itangazamakuru mu guteza (…)
Igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tarikiya 12 Nyakanga 2015, ibikorwa by’Iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival, byakomezanyije n’amahugurwa atandukanye ku bahanzi.
Abakora isuku mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Kamembe , Mururu na Gihundwe babarirwa mu 170 bibumbiye muri Koperative Imbagara zubaka, baravuga ko bamaze amezi 3 badahembwa amafaranga yabo bakoreye agera kuri miliyoni 17 n’ibihumbi 700.
Umugore witwa Mukamuramutsa Francine ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi nyuma akekwaho kwica umugabo we Havumiragiye Damascene amunize akoresheje umugozi.
Byishimo Destin wavukiye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko akagira umubyeyi w’Umunyarwanda na we utuye muri Kongo, avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azabona ibyangombwa nyuma y’uko asabwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka gusubiza indangamuntu yafatiye mu Rwanda ashinjwa kuba umunyamahanga.
Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abaturage, ku wa 10 Nyakanga, mu Karere ka Bugesera hasenywe inganda ebyiri zenga inzoga itemewe ya kanyanga zari mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka.
Abanyarwanda 91 bari bamaze imyaka 21 mu buhunzi mu burasirazuba bwa Kongo, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2015, batashye mu Rwanda bavuga ko bigobotoye ikinyoma cyari cyarabahejeje mu mashyamba no mu mibereho mibi.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bari bazi ko gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye nta hohoterwa ririmo igihe cyose umugore ataburanye cyangwa ngo yivumbure.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yababajwe n’amakosa menshi yakozwe muri gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe aha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge iminsi itatu yo kuba barangije kuyakosora yose banagejeje raporo ku karere.
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umwana witwa Ukwishaka Eliphase w’imyaka 3 wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero ashakishwa n’umuryango we.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi avuga ko kuba asohora indirimbo nyinshi kandi zitamwinjiriza aho aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika abiterwa n’urukundo afitiye abafana be.
Nk’uko twakomeje kubagezaho ibiri kubera mu Iserukiramuco "Ubumuntu Arts", twabahitiyemo amafoto amwe yaranze ibirori byo ku gicamunsi ku munsi wa mbere. Mukurikire...
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije n’Urugaga n’Abikorera ndetse n’amakoperative y’abahinzi bumvikanye ku buryo bushya bwo gukusanya umusaruro w’ibirayi no kuwugeza ku isoko bwitezeho kurinda abahinzi igihombo bahuraga na cyo mu buhinzi bwabo.
Nyuma yo kwegukana isiganwa ryitiriwe kwibuka ryavaga i Kigali ryerekeza mu karere ka Rwamagana,umukinnyi Hadi Janvier usanzwe ukinira ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu, yongeye kwegukana isiganwa ryitiriwe umuco ryavaga kuri Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamagane ryekeza mu karere ka Nyanza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015, ni bwo iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival ryatangiye ku mugaragaro.
Abatuye ku Gasantere ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, bavuga ko itunganywa ry’umuhanda Rugarama-Kigoma, unyura muri ako gasantere, ryatumye bava mu bwigunge, ndetse n’ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu ku binyabiziga bikagabanuka.
Nyuma y’ukwezi kumwe n’igice Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufashe gahunda yo gufata abajura b’inka ndetse n’abakekwaho ubwo bujura, abaturage bo muri ako karere bahamya ko kuri ubu babonye agahenge kuko ubujura bw’inka bwagabanutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abakozi ba Leta bafashe imyenda mu mashami ya Koperative Umirenge Sacco yo muri ako karere bakaba batarayishyura, bagomba kuyishyura byihuse bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo birimo no gutakaza imirimo yabo.
Umugabo w’imyaka 35 witwa Uwimana Jean Claude utuye mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango,nyuma yo kwica umugore we wa kabiri witwa Uzamukunda Sylvanie ndetse n’umwana witwa Ndatimana yagendanye ubwo yashakaga uyu mugabo.
Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Saïd Djinni,t mu biganira n’abarwanyi ba FDLR bajyanywe mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma iri Kisangani ku wa 8 Nyakanga 2015 yabasabye gutaha mu Rwanda.
Runiga Fulgence, Umukuru w’Umugudugu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo yayo ya Busasamana ashinjwa kwakira ruswa y’ibihumbi 10 by’umuturage kugira ngo amukemurire ikibaba ku nzu yubakaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batuye mu Murenge wa Ndego barashimira Leta y’u Rwanda ku bw’ubufasha bwose bahawe bageze mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu batuye mu midugudu bavuga ko gutura mu midugudu ari byatumye babasha kugera ku bikorwa remezo ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza baravuga ko batemeranya n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bakaba ngo biteguye kujurira.
Ibyiciro binyuranye by’abaturage mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2015 biyemeje gukusanya amafaranga y’u Rwanda 17 n’ibihumbi 50 azashyirwa mu Kigega “Ishema ryacu”.
Umurage Ndahiro Claude, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya INILAC/ Ishami ryaryo rya Kigali, yatangaje ko, binyuze mu rugerero, bateganya kwitura igihugu ibyo cyabakoreye byose.
Tariki 11 na 12 Nyakanga 2015, Itorero Mashirika ryateguye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe “Ubumuntu Arts Festival”,rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu mu batuye isi.
Ntakirutimana Danny uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Danny Nanone azamurika indirimbo ye “Imbere n’inyuma” mu gitaramo azakorera kuri Hotel The Mirror kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2015 guhera ku i saa yine z’ijoro kugeza bukeye.
Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko indirimbo “Tanga Agatego” yasohoye yayihaye iryo zina kugira ngo abana bato barusheho kuyibonamo cyane kuko yayikoze agamije gukangurira abana bato gukunda ishuri.
Umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe ukina mu kibuga hagati ariwe Djihad Bizimana ngo yaba amaze icyumweru yaranze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko ibyo yasabaga ikipe ya Rayon Sports ngo yongere amasezerano yaba yari yabyemerewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bwishimira ko mu myaka itanu ishize, abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi bavuye kuri 0.8%, ubu bakaba bageze kuri 20%.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba, arasaba Abanyarwanda kutita ku bihuha bibangisha gahunda ya Leta yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.
Nyuma y’uko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rushyiriyeho Ikigega “Ishema ryacu” banga agasuzuguro k’amahanga; abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bakoze inama nyungurana bitekerezo kuri uyu wa kane tariki 9 Nyakanga 2015, maze bemeza gushyira muri iki gigega amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 15.
Umuryango Handicap International ukomeje kugaragaza ko hakiri icyuho kinini hagati y’amategeko arengera abafite ubumuga no kuyashyira mu bikorwa, kuko ngo iki cyiciro cy’abaturage kitarisanga bihagije muri gahunda zinyuranye z’iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara buratangaza ko umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka wa 2015-2016 bazawuhigura 100% kuko bagize umusaruro mwiza w’ibigori, bakanegerezwa ivuriro rito (Poste de santé) mu Kagari ka Muyaga.
Nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’amazi bafite,bakavuga ko batangiye kuyasaba kuva ku bw’abami ntibayabone, Akarere ka Ngoma kagennye miliyoni 144 zizakoreshwa mu kwegereza amazi meza abaturage bo mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr. Alvera Mukabaramba arasaba komite z’ubujurire mu byiciro by’ubudehe mu Karere ka Kayonza kwihutisha gahunda yo kwakira ubujurire bw’abaturage.
Abacuruzi b’ingeri zitandukanye bibumbiye mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 bakusanyije miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda zo gushyira mu Kigega “ Ishema ryacu”.