Igishanga “Singira Umukwe” cyahindutse “Mu Bukungu” kubera umusaruro

Igishanga cya Gacaca cyo mu Murenge wa Murundi i Kayonza cyitwaga “Singira Umukwe” cyahindutse isoko y’ubukungu kandi mbere cyari imbogamizi ku baturage.

Icyo gishanga kiri ku buso bwa Hegitari 400, kikaba gihingwamo umuceri n’abaturage basaga gato 1500 bibumbiye muri Koperative Duterimbere Murundi.

Iki gishanga cyari cyariswe "Singira Umukwe" none gisigaye ari "Mu Bukungu".
Iki gishanga cyari cyariswe "Singira Umukwe" none gisigaye ari "Mu Bukungu".

Cyatangiye guhingwa mu mwaka wa 2014, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuhinzi yari imaze kugitunganya binyuze mu mushinga wayo wa RSSP, abagize iyo Koperative bakavuga ko kirimo kubageza ku bukungu nyamara mbere ngo cyari ikibazo.

Gasengayire Grace ati “Cyari igishanga cyuzura amazi cyane ku buryo nta muntu wacyambukiranyaga. Bacyitaga ‘Singira Umukwe’ kubera ko cyagiraga amazi menshi, umuntu yajya kucyambuka imyenda akayihenura kugira ngo anyure muri ayo mazi, bigatuma bacyita iryo zina kuko guhenura imyenda byabaga ari nko gushira isoni.”

Abanyamuryango ba Duterimbere Murundi bavuga ko icyo gishanga kitacyitwa ‘Singira Umukwe’ ahubwo ngo gisigaye cyitwa ‘Mu Bukungu’. Bashima politiki za Leta ziganisha abaturage ku iterambere kuko ngo iyo Leta itagira umugambi wo kugitunganya, n’ubu baba bakikibona nk’imbogamizi kuri bo.

Nyuma y’umwaka umwe batangiye kugihinga, abagize iyo Koperative bemeza ko cyatangiye guhindura ubuzima bwabo ku buryo bufatika.

Abanyamuryango ba Koperative Duterimbere Murundi bemeza ko igishanga bahinga cyabahaye umusaruro ushimishije.
Abanyamuryango ba Koperative Duterimbere Murundi bemeza ko igishanga bahinga cyabahaye umusaruro ushimishije.

Karasanyi Jean Claude ati “Leta imaze kuhatunganya barahaduhaye, buri wese bamuha umurima wa Ari 20. Narahahinze nsarura toni n’igice, mpagurutsa inzu, ubu ndateganya gusarura toni hafi ebyiri; inzu yanjye ngahita nyitunganya neza.”

Gasengayire we avuga ko kwishyurira abana amashuri byari byaramunaniye, ariko amaze guhabwa umurima muri icyo gishanga, ngo byahise bimworohera kubera umusaruro akivanamo.

Igishanga cya Gacaca kimaze gutunganywa, abagihinga bagisaruyemo toni zikabakaba 650 z’umuceri, ariko ubu ngo barateganya gusarura izigera ku 1400.

Umuyobozi wa Koperative Duterimbere Murundi, Niyireba Evariste, avuga ko bafite icyizere ko umusaruro uzakomeza kwiyongera, kuko bafite intego yo kuzajya basarura nibura toni eshanu n’igice kuri hegitari imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni byiza cyane kubona ahabonwaga nk’ikibazo harabaye igisubizo

Nzigiye yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

iki gishanga wakimbaza ukuntu nanyuragamo imyenda yose iri ku mutwe none ubu iyo mpageze ngirango nayobye inzira kubera ko mbere twajyaga ku ishuri dutwaye imyenda ku mutwe none ubu habaye ahantu heza pe!!!!

KANI COLO yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka