Visit Rwanda: Inkuru y’umufana wa Ruhago watumye u Rwanda rwamamara
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku isi ‘kigaruriye Champions League’; mu mateka, ni rwo rwashoboye kwiyegereza abakinnyi benshi, bakomeye, bagahuzwa n’ururimi rumwe rwitwa “Visit Rwanda’
Ibaze umusore witwa Sergio Ramos yiyegereza Lionel Messi, bahuriye mu myitozo ya mbere muri Paris Saint Germain, bose bambaye imipira yanditseho Visit Rwanda mu mugongo.
Iyi Visit Rwanda, yanditswe ku mugongo cyangwa se ku kuboko kwa Messi, Mbappe, Neymar, Ramos, David Luiz, Bukayo Saka, Messit Ozil, Di Maria, Greezman, Obameyang, n’abandi benshi.
Aya masezerano yo kwamamaza u Rwanda Igihugu cyagiranye n’amakipe y’ibihangange byo ku mugabane w’I Burayi, yatumye muri season ya 2025-2026, u Rwanda ruba Igihugu cya mbere ku isi gifitanye amasezerano n’amakipe menshi yageze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa rirebwa cyane kurusha ayandi yose ku isi, UEFA Champions League.
Inyungu ziri muri uyu mushinga zirakomeye. Ubu ubukerarugendo burazanira u Rwanda arenga miliyoni 500 z’Amadolari buri mwaka, aho mu 2025 igihugu cyinjije Miliyoni 685 z’Amadolari ya Amerika, ayo akaba ari hafi Miliyoni igihumbi ubaze mu Mafaranga y’u Rwanda.
Ni gute U Rwanda rwageze kuri uru rwego ruhanitse rwo kwamamaza?
Ibi byose bitangirira ku muntu umwe, Perezida Paul Kagame wabaye umufana wa Arsenal kuva mu myaka myinshi.
Mu rugo rwe, umuryango wifitemo abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru batandukanye. Perezida Kagame, bucura bwe Brian Kagame n’umukobwa we Ange Kagame bafana Arsenal, hanyuma Ian Kagame agafana Man United hamwe na mama wabo Jeannette Kagame, mu gihe imfura yabo Ivan ifana Chelsea.
Kagame yagaragaje ko ari umufana mwiza wa Arsenal kandi ko agikomeye ku ikipe ye, igihe umutoza wayo wanditse amateka Arsene Wenger yatandukanaga na yo mu 2018. Kagame icyo gihe yavuze ko bitari bikwiye ko Wenger asoza akazi muri iriya kipe muri buriya buryo, kuko yari asize ikipe yananiwe gutwara ibikombe.
Muri 2021 nabwo Perezida Kagame yerekanye ko atishimye, maze yandika tweets eshatu ku rubuga rwe, ubwo ikipe yatsindwaga 2-0 na Brentford mu mukino ufungura Champion League.
Aha yerekanye ko ikipe "igomba kubakwa hagamijwe ko itsinda, igatsinda, ikongera igatsinda."
Umwaka Arsene Wenger yagiyemo, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arsenal, ya Visit Rwanda, bikaba byaragombaga kwandikwa ku kuboko k’umupira.
U Rwanda, rwari rubaye igihugu cya mbere cyamamaje ku kuboko k’umupira, ikintu cyari gisanzwe kimenyerewe mu ma Banki, ibigo by’ubwishingizi cyangwa iby’imikino y’amahirwe.
Mu gihe cy’imyaka itatu, u Rwanda rusinyana na Arsenal amasezerano atuma rwishyura amafaranga ari munsi ya Miliyoni 30 z’Ama pound akoreshwa mu Bwongereza, nk’uko Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB w’icyo gihe yabivuze.
Iyi mikoranire yahagurukije Abanyaburayi bo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi, aho bavuze ngo “Ni gute igihugu gikoresha inkunga z’amahanga cyamamaza kikishyura amakipe y’I Burayi akayabo?”
Aha ariko u Rwanda rwabashubije ko ibi bitari iby’ubuntu, ko ari ishoramari rigamije kunguka. Aha ndetse, umuyobozi w’ubucuruzi w’Ikipe ya Arsenal Venai Venkatesham yanabisobanuye neza, aho yavuze ko Ikipe ya Arsenal ibonwa inshuro miliyoni 35 ku munsi.
Uriya mwaka wa 2018 wonyine, abasura u Rwanda bavuye mu Bwongereza biyongereyeho 5%, Icyo gihe, u Rwanda rwinjije Miliyoni 36 z’Ama pound muri ubwo bukerarugendo.
Nyuma ya Arsenal, u Rwanda ntirwarekeye aho, kuko rwari rumaze kubona ko bikora.
U Rwanda rwamenye ko PSG ikeneye amafaranga
Nyuma ya Arsenal, haje ikipe ya Paris Saint Germain. Iyi kipe nziza yo mu Bufaransa, biravugwa ko mu 2019 yari ifite ibibazo by’ubukungu n’amikoro, nyuma yo gushora akayabo ka Miliyoni 222 z’amayero mu kugura Naymar, ndetse na Miliyoni zirenga 180 z’Amayero yo kugura Kylian Mbappe wavaga muri Monaco.
Icyo gihe rero, bari bakeneye kwerekana ko bashobora kubona amafaranga arenze aturuka ku maguru isanzwe ihagazeho yo muri Qatar, kugira ngo idafatirwa ibihano na UEFA Champions League.
Muri iyo mibereho y’ikipe, u Rwanda ni rwo rwaje bwa mbere, rubaha igitekerezo, kandi nabo bari bafite icyizere ko bizagenda neza, kuko ubwo Neymar yari ahari, Ramos ahari, ndetse n’abandi, na mbere y’uko Messi ahagera.
Nuko rero amasezerano y’imikoranire yahise asinywa mu Kuboza 2019, aho abakinnyi ba PSG bagombaga kwambara Visit Rwanda ku myenda yo kwitoza no kwishyushya.
Ubwo hajemo n’amasezerano ya Bayern Munich yo mu Budage nayo y’imyaka itanu, ya Miliyoni esheshatu z’Amadolari ya Amerika buri mwaka.
Bidatinze, iyi kipe ya PSG, ndetse Bayern Munich yaje muri 2023, kandi izi kipe zombi mu byo zakoze harimo no gushinga academy z’umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Nyuma haje na Attletico Madrid, maze igihugu kibona ba Ambasaderi muri Premier League, League one, Bundesliga na La Liga.
Amafaranga u Rwanda rwashoyemo, rukabona amakipe ane akomeye y’I Burayi, ni kimwe cya kabiri y’ayo umuntu yashora muri Barcelona cyangwa Real Madrid yonyine. Abakora imibare bashobora kumva ko inzira u Rwanda rwahisemo ari yo irimo inyungu.
Visit Rwanda iva ku mbuga nkoranyambaga iza ku butaka
Visit Rwanda ntiyagumye kuri za televiziyo, mu kibuga ndetse na social media gusa, yaraje igera no mu buzima busanzwe, abanyabigwi bo mu kibuga baraza, basura u Rwanda muri Pariki y’Ibirunga, iy’Akagera, n’ahandi, ndetse baganira n’abafana babo mu Rwanda.
Nguko uko amafaranga ya Visit Rwanda yatangiye kugera ku banyamahoteli, ab’amaduka atandukanye, ndetse cyane cyane, n’abashinzwe ubukerarugendo muri rusange.
Muri 2017, mbere y’uko haza amasezerano ya Arsenal u Rwanda rwinjije Miliyoni 438 z’Amadolari mu Bukerarugendo.
Byageze muri 2025 Ubukerarugendo buzana Miliyoni 668 z’Amadolari ya Amerika. Icyahise kigaragara muri ibi kandi, nuko mbere y’aya masezerano, abashora mu bukerarugendo mu Rwanda, bari biganje muri Afurika y’I Burasirazuba, ariko kugera mu 2025, Amerika ya ruguru ni yo yari iyoboye mu bakerarugendo batanga menshi mu Rwanda.
Ubu noneho, uku kwamamaza kwazamuye u Rwanda no mu rwego rwo kwakira inama zikomeye ku isi, aho Kigali iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika, nyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Inama zikomeye harimo CHOGM ya Commonwealth mu 2022, World Tours and Travel Global Summit mu wa 2023, inteko rusange ya FIA ijyanye n’amasiganwa ku modoka mu 2024, hamwe n’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, UCI, muri Nzeri 2025.
Gusoza amasezerano na Arsenal ugasinya na LA RAMS: Kuva mu cyumba ujya mu ruganiriro
Mu kwezi gushize kwa Kamena, ni bwo amasezerano ya Visit Rwanda hagati y’u Rwanda na Arsenal yarangiye.
Abantu batanzeho ibitekerezo binyuranye, akenshi bakibwira ko kuri Arsenal kutongera gusinyana n’u Rwanda ari impamvu politiki, bifite aho bihurira n’ibyo u Rwanda rumaze igihe rushinjwa; gushyigikira M23. U Rwanda ibi rwarabihakanye uretse ko inyungu zimwe na zimwe zituma bamwe baashaka no kumva ruvuga.
Gusa, u Rwanda na Arsenal bashoje amasezerano nta gitutu icyo ari cyo cyose, kandi bayasoza ku gihe cyagenwe.
Byongeye, icyo bamwe batamenye, nuko, umuherwe ufite Arsenal, n’ubu aracyari kumwe n’u Rwanda.
Ubwo amasezerano ya Arsenal yajyaga kurangira, u Rwanda rwerekeje amaso muri Amerika ya ruguru, dore ko byari bimaze kugaragara ko visit Rwanda yahagize umusaruro cyane, abasura u Rwanda baturuka muri Amerika bariyongereye, ari nako batanga menshi kurusha undi wese ku isi.
Ni yo mpamvu, muri Nzeri 2025, u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza n’amakipe abiri ari muri shampiyona ya NBA – Los Angeles Clippers (LA Clippers) na NFL ari yo Football yo muri Amerika, binyuze mu ukipe yitwa Los Angeles Rams(LA Rams).
Iyi kipe Rams, ni umuvandimwe wa Arsenal, kuko zose ni bene mugabo umwe, ni iz’umuherwe umwe, Umunyamerika Stan Kroenkee.
Hagati aho, u Rwanda rwagiye muri Visit Rwanda rumaze igihe rwitegura abashyitsi, kugira ngo rubahe ibiciro by’abifite. Urugero, ibiciro byo gusura ingagi byavuye ku Madolari 700, bishyirwa ku madolari 1500 kuva muri 2017.
Amahoteri nayo yazanyemo ibicir by’abantu bafite ikofi by’ukuri. Nk’ubu, One and Only Gorilla Nest y’I Musanze mu ndiba z’ibirunga, ivugwaho kugira icyumba kirenze kurusha ibindi bibaho byose ku isi.
Mu bihe by’abashyitsi benshi (peak), icyumba cy’iyi hoteli, gishobora kwishyurwa amadolari agera ku bihumbi 26 ku ijoro rimwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|