Gufunga ibagiro byateje abacuruzi b’inyama igihombo

Abacuruzi b’inyama mu Karere ka Rusizi barinubira ko inyama bacuruza bazikura mu Karere ka Nyamasheke, bitewe n’uko ibagiro ryabo ryafunzwe.

Hashize ukwezi Akarere ka Rusizi gafungiwe ibagiro kubera umwanda ryari rifite, aho abadepite barigezeho tariki 21 Mutarama 2016, babisabye kugira ngo barengere abaryi b’inyama, nyuma yo kutanyurwa n’isuku yaharangwaga.

Abakora akazi ko kubaga ngo bahura n'igihombo kuva aho ibagiro ryahagarikiwe.
Abakora akazi ko kubaga ngo bahura n’igihombo kuva aho ibagiro ryahagarikiwe.

Kuva icyo gihe akarere kimuriye ibikorwa byo kubaga mu Karere ka Nyamasheke, ariko abazicuruza bakavuga ko bibahombya harimo amafaranga n’ingendo bakora bikiyongeraho no kubura abakiriya.

Niyonzima Jean Paul ukora akazi ko kubaga, avuga ko ingendo bakora bajya mu karere kamwe bakagaruka mu kandi bazanye inyama bibahomba kuko ibyo byose bisaba amafaranga.

Bifuza ko imirimo yo kuryubaka yakwihutishwa kuko bibateza igihombo.
Bifuza ko imirimo yo kuryubaka yakwihutishwa kuko bibateza igihombo.

Ati “Inka tuzikura i Bumazi n’imodoka zikagera i Kamembe n’imodoka, zikongera gusubizwa inyamasheke n’imodoka. Urumva ko ayo ari amafaranga aba ari gukoreshwa twe tukabihomberamo cyane.”

Nsekanabanga Syliverie nawe ukora uwo mwuga we asobanura ko bagurirwaga inyama n’Abanyecongo, ariko ngo ntibakibagurira kubera ko inyama zigera Rusizi zatinze bitahiye.

Ati “Kugira ngo tugere Nyamasheke tubyuka saa munani z’ijoro ugapakira inka ugatangira kubaga ugategereza imodoka izizana ukagera Rusizi saa saba Umukongomani ntazaba akigutegereje ibyatubera byiza ni uko mwatuvuganira.”

Aba babazi n’ubwo usanga gutangaza amafaranga batanga n’ayo bahomba babigira ubwiru, ariko ikilo k’imyama ntikigeze kiva ku 2500Frw haba mbere ibagiro ikiri muri Rusizi cyangwa nyuma aho basigaye bapakiza inka kuzibagishiriza muri Nyamasheje bakongera bagategera inyama.

Iri bagiro rya Rusizi rya Rusizi riri kuvugururwa, nyuma y'aho bisabiwe n'abadepite.
Iri bagiro rya Rusizi rya Rusizi riri kuvugururwa, nyuma y’aho bisabiwe n’abadepite.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo, Mushimiyimana Ephrem, yizeza abakora umurimo wo kubaga ko bitarenze ibyumweru bibiri ibagiro rya Rusizi rizaba rimaze gusanywa bakongera gukora nkibisanzwe.

Ati “Ibagiro ryahagariswe kubera isuku nkeya ikirimo gukorwa ni ugutunganya icyateraga umwanda harimo no gushyiramo ibikoresho byabugenewe ntabwo ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bishira bitararangira.”

Iri bagiro riri gusanywa na koperative y’abakora akazi ko kubaga, mu gihe hategerejwe ko akarere kazabubakira irindi bagiro rya Kijyambere bamaze igihe bizezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka