Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Icyiciro cya 4 cy’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe gutabara aho rukomeye, tariki ya 18 Gashyantare, cyasoje ijyanye no kurwanya iterabwoba, giherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo y’uyu mutwe, wari witabiriwe, n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ushinzwe ibikorwa bya Police, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza ndetse na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

Abapolisi biteguye gukora akazi
Abapolisi biteguye gukora akazi

Iyi myitozo yari igamije, kongerera aba bapolisi ubumenyi mu bijyanye no kurinda no kubungabunga ituze ry’aho abantu benshi bateraniye, guhosha imyigaragambyo, uburyo bwo kurwanya iterabwoba ndetse n’ubumenyi butandukanye ku mikoreshereze y’intwaro.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bapolisi, nyuma yaho berekaniye ubumenyi butandukanye baherewe muri iki kigo, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana, yabibukije inshingano yabo, aha akaba yaragize ati, “ Akazi kanyu n’ak’agaciro kandi gafiye akamaro gakomeye abanyarwanda, niyo mpamvu mugomba guhora mwihugura, hagamijwe ko mugira ubumenyi bwisumbuye, kandi mugakorana umurava n’ubwitange.”

Bagaragaza ibyo bize
Bagaragaza ibyo bize

IGP Gasana yabwiye abasoje iyi myitozo kandi ko, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba yo gukomeza guha no kongerera abapolisi ubumenyi butandukanye bityo kugira ngo, babashe guhangana n’ibyaha biriho muri iki gihe bijyanye n’iterambere, ibi kandi bakabikora kinyamwuga.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agira ati, “Mugomba buri gihe kurangwa na disipuline, kuko disipuline ari ngombwa kugira ngo ibikorwa bitandukanye bya Polisi bibashe kugerwaho. Mwaba muri mu kazi cyangwa muri mu karuhuko, mugomba guhora murangwa na disipuline yo ku rwego rwo hejuru, kandi mukanazirikana ko aho muri muhagarariye urwego rwa leta.” Yakomeje ababwira kandi ko, guca ukubiri n’aya mabwiriza bisobanura kugambanira indangagaciro za Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange.

Bahabwa impanuro n'abayobozi
Bahabwa impanuro n’abayobozi

Uyu muhango waranzwe kandi no kwerekana ubumenyi butandukanye ku ba polisi basoje iyi myitozo, ubumenyi bwerekanywe burimo gukoresha ibikoresho bidasanzwe mu kurwanya umwanzi ndetse n’imikoreshereze ihambaye ku ntwaro n’ibindi bikoresho.

Umuyobozi w’iki kigo, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, yashimye imyitwarire myiza yaranze abapolisi mu gihe bamaze muri iki kigo bahabwa ubumenyi, akaba yarakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura bene iyi myitozo hagamijwe ko, abapolisi bakomeza kongererwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.

Iyi myitozo, ibaye mugihe hari indi myinshi yayibanjirije, ikaba itegurwa hagamijwe kongerera abapolisi ubumenyi bityo kugira ngo bahore biteguye kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbanje kubashimira ngabo zacu mwatekereje neza kugaruka kumutekano ndangije mbaragiza imana

ntatinya moise yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Polisi yacu imaze kuba ubukombe.Nikomeze kuturindira umutekano n’ibyacu.Nkunda ukuntu irangwa na dusipurine.

Mike yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka