Biyemeje kongera ubufatanye na Polisi mu gucunga umutekano

Abamotari bakorera mu Karere ka Nyamasheke, biyemeje kongera ubufatanye mu gufatanya na Polisi gucunga umutekano no guca ibyaha bihagaragara.

Abo bamotari bakorera mu Murenge wa Kanjongo, bakunze kurangwa n’amakosa yo gutwara moto nta byangombwa bafite mu gihe umupolisi abahagaritse. Bikiyongeraho no kuba bashinjwa kugira uruhare mu gufasha kwinjiza ibiyobyabwenge na forode zinyuzwa mu Kivu.

SSptByuma yasabye abamotari gukunda akazi kabo bubahiriza amategeko kandi batanga serivisi nziza.
SSptByuma yasabye abamotari gukunda akazi kabo bubahiriza amategeko kandi batanga serivisi nziza.

Ariko mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi tariki 18 Gashyantare 2016, biyemeje kwisubiraho ahubwo bagashyigikira ko umutekano utangizwa, nk’uko umwe muri bo yabitangarije mu ruhame.

Yagize ati “Dutwara abantu batandukanye, tuba duca ahantu hatandukanye, tugiye gufata iya mbere mu kujya dutanga amakuru yafasha inzego z’umutekano kurushaho kuwubungabunga.

Gusa birakwiye ko amakoperative yacu arushaho gukora no kwiyubaka kugira ngo turwanye bamwe muri bagenzi bacu bashobora kunyuranya natwe.”

Kimwe na bagenzi be, asanga bikwiye ko buri mumotari yita ku mutekano we n’uw’abagenzi atwaye.

Basabye ko amakoperative bakoreramo yarushaho gukomera, bakabasha gukumira bamwe mu bangiza izina ryabo bakora amakosa atandukanye, rimwe na rimwe bakagira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Abayobozi batandukanye basabye abamotari kurushaho kubahiriza amategeko.
Abayobozi batandukanye basabye abamotari kurushaho kubahiriza amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, SSP Byuma Paul, yababwiye ko imiterere y’akazi bakora umunsi ku munsi, bakwiye kubanza kuzirikana ku mutekano kugira ngo na bo bibafashe kubona inyungu.

Ati “Muhura n’abantu benshi kandi mutwara abantu benshi, mbere yo gutwara umuntu jya ubanza urebe neza, ashobora kuba atwaye ibintu bibi, cyangwa se akaba ashobora kukugirira nabi.

Ni byiza ko niba ubonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano uhita ubibwira Polisi."

Abamotari basabye kandi ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), na cyo gikwiye kubafasha kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse kugira ngo ntibakomeze gukorera mu makossa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka