Perezida Kagame yagiye muri Qatar gufata mu mugongo abaturage n’Umuyobozi w’Ikirenga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho yagiye kwifatanya n’abaturage ba Qatar, Umuryango w’Abami n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu kababaro k’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Mbere yo kwerekeza muri Qatar, Perezida Kagame yari yatangaje ubutumwa bw’ihumure, yifatanya na Qatar muri ibi bihe by’icyunamo ndetse agaragaza ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uhuza ibihugu byombi.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Doha, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano wa hafi umaze imyaka myinshi kandi wagiye urushaho gukomera. Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira mu bufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, uburezi, iterambere ry’ibikorwaremezo ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Mu rwego rw’ubufatanye mu bukungu n’ishoramari, ibihugu byombi bikorana binyuze mu masosiyete irimo RwandAir na Qatar Airways, mu gihe Qatar ikomeje gushora imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda, harimo n’uw’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Kwitabira kwa Perezida Kagame muri ibi bihe by’icyunamo ni ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano wa dipolomasi ukomeje kuranga u Rwanda na Qatar, aho ibihugu byombi bikomeje guteza imbere ubufatanye bugamije inyungu rusange n’iterambere ry’abaturage babyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka