Bazivamo yarahiriye kuba umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC
Bazivamo Christophe yarahiriye inshingano nshya zo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Bazivamo yarahiye kuri uyu wa kane tariki ya 08 Nzeli 2016, mu nama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi nama yigaga ku masezerano yo gusonera amahoro ku bicuruzwa byoherezwa mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) bivuye muri EAC. Yize kandi ku bibazo by’umutekano muke n’intambara byo mu Burundi na Sudani y’Epfo.
Akirahira, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Bazivamo inshingano nshya atangiye.
Liberat Mfumukeko, umunyamabanga mukuru wa EAC anyuze ku rubuga rwa “Twitter” na we yashimiye Bazivamo.
Bazivamo wari uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishingamateko y’Umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba (EALA) yatanzweho umukandida na Leta y’u Rwanda yemezwa n’inama y’abaminisitiri bagize uyu muryango.
Uyu mugabo w’imyaka 55 wakoze imirimo myinshi kandi ikomeye mu Rwanda, kuri uyu mwanya asimbuye Liberat Mfumukeko wazamutse mu ntera akaba umunyamabanga mukuru wa EAC.
Bazivamo agiye kumara manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe. Abaye Umunyarwanda wa kabiri winjiye mu buyobozi bukuru bya EAC nyuma ya Dr. Richard Sezibera wasohoje neza manda ye y’imyaka itanu itavugururwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|