
Dr Augustin Ndegeye Umuyobozi w’ibi bitaro, asobanura ko hapfuye icyuma gituma (Computed Tomography Scanner) icapa amafoto y’ibyo yabonye (Printer), ariko ko gupima abarwayi ibikora neza nk’uko byari bisanzwe.
Tariki 2 Nzeli 2016 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye, ni ho hatanzwe igitekerezo cy’uko ibitaro bya Huye byagurirwa indi CT Scanner.
Uwatanze igitekerezo yavugaga ko iyo scanner yapfuye burundu itagikora. Akongeraho ko abarwayi bayikeneraga basigaye boherezwa i Kigali.

Dr. Sendegeya avuga ko bari gukorana n’uruganda rwakoze iyi CT Scanner kugira ngo ikibazo cyo gucapa amafoto gikemuke.
Ariko akongeraho ko abarwayi boherezwa i Kigali n’abaganga bo mu bitaro by’uturere, bakwiye kongera kuyoboka ibitaro bya Kaminuza.
Ati “babatuzaniye twabapima tukanabavura, aho kubavuna bajya i Kigali.”

Kudacapa kw’iyi CT Scanner byatangiye hagati ya 2014, biturutse ku ibura ry’umuriro.
Abatekinisiye b’uruganda rwagikoze mu Budage, basanze hari icyuma cyahiye.
Kuri ubu abagomba kugusimbuza baraje, kandi ngo bizakemuka vuba.
Ohereza igitekerezo
|
nanjye uwanjye bamwohereje i kigali none ko yavurirwaga chub iyo bamucishamo bakareba indwara ye bakamuvura icyihutirwa nukuvura si ifoto .iyo ni technique ntibakabeshye ibi byabaye muri Mai
nukuri biteye isoni aho umuyobozi yihandagaza akabeshya ku manywa yihangu ngo Ct scan ya chub irakora nubu nonaha 09h30 le 07/11/2016 ambulance ya Chub iri muri chuk izanye umurwayi gukorerwa ct scan
birababaje ko umuyobozi abeshya abanyagihugu
Mwiriwe neza muraho?
Ntangajwe no kumva ndetse no kubona iyi nkuru!
Njye ubwanjye narwaje umukecuru, biba ngombwa ko yoherezwa muri CHUB akomotse i Gihundwe.
Twarahageze agomba guca muri iriya mashini bati" yarapfuye " Ntiyayiciyemo , ntibamwohereje Kigali ahubwo bamwohereje mu rugo. Byatubereye urujijo gusa biraturenga, umukecuru ari mu rugo n’uburwayi bwe.
Hakenewa abantu bakunda akazi kandi bagakora kinyamwuga.
Ibyo bavuga ko ikora sibyo.Abarwayi Bose basigaye babohereza CHUK