Abarwanyi bari bashyigikiye Riek Machar bari kwitabwaho na Monusco

Abarwanyi bari bashyigikiye Riek Machar muri Sudani y’Epfo, bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bagejejwe muri Monusco i Goma.

Bamwe mu barwanyi bari bashyigikiye Riek Machar
Bamwe mu barwanyi bari bashyigikiye Riek Machar

Amakuru agera kuri Kigali Today avuye mu barwanyi bari aba FDLR, bishyikirije ikigo cya Monusco, gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bari mu mitwe yitwaza intwaro, bavuga ko bakuwe aho basanzwe bakirirwa, bakajyanwa mu kigo cy’Umuryango w’Abibmbye wita ku mpunzi (HCR).

Ibyo byakozwe kugira ngo aho abo barwanyi babaga, hashyirwe abarwanyi bari bashyigikiye Machar wari wungirije Perezida wa Sudani yepfo, bahungiye muri DRC.

Stephane Dujarric aganira na BBC yavuze ko abo barwanyi bari bananiwe kandi bamwe bafite ibikomere n’inzara babazana mu mujyi wa Goma kure y’umupaka kugira ngo bitabweho.

Agira ati “Bari mu bihe bikomeye, ubu ariko barimo baritabwaho bahabwa imiti”.

Abarwanyi babarirwa mu ijana ni bo bemezwa n’umuvugizi wa Monusco, Stephane Dujarric, ko basanzwe hafi yaho ingabo za Monusco zishinzwe kubungabunga umutekano, hafi ya pariki ya Congo yitwa Garamba.

Umwe mu basirikare ba Congo ukorera ku kibuga cy’indege i Goma, avuga ko kuva mu kwezi kwa Kanama 2016 Monusco imaze kugeza i Goma abarwanyi 500 ba Sudani y’Epfo bazanywe n’indege.

Intambara yari ihanganishije abasilikare bashyigikiye Machar n’ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir yongeye kubura mu kwezi kwa Nyakanga 2016, bituma Machar akomereka ahungira muri DRC, aho yavuriwe akomereza muri Sudani ya Ruguru ariho ari kwitabwaho.

Ingabo zishyigikiye Machar na Perezida Salva Kiir zimaze igihe zitarebana neza kuva muri 2011 Sudani yepfo yabona ubwigenge.

Intambara yo kutumvikana kwabo yatangiye mu Kuboza 2013, naho muri Kanama 2015 bemera gusinya amasezerano yo guhagarika intambara.

Machar yagarutse i Juba mu murwa mukuru wa Sudani yepfo muri Mata 2016 ariko muri Nyakanga intambara ivuka hagati y’abasirikare bamurinda n’abarinda Perezida Salva Kiir.

Intambara imaze guhitana abaturage babarirwa mu magana, yatumye umuryango wabibumbye ushyira igitutu kuri Leta ya Sudani kugira ngo yemere ingabo 4000 z’umuryango wabibumbye gucunga umutekano muri Juba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka