Ibigo 25 byanyereje miliyari 6.8Frw z’imisoro

U Rwanda rwahombye amafaranga agera kuri miriyari 6.8 bitewe n’ibigo 25 byanyereje imisoro.

Pascal Bizimana Ruganintwali, Komiseri mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA).
Pascal Bizimana Ruganintwali, Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Bizimana Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko ibigo byanyereje imisoro bakoresheje inyemezabuguzi z’impimbano zigera kuri 700 zatanzwe n’utumashini twa EBM.

Ibigo byanyereje imisoro, biri mu ngeri zinyuranye harimo ibikora ubucuruzi, ubwubatsi, gutegura ahantu habera ibirori, ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’abatumiza ibintu mu mahanga bakagurisha mu gihugu.

Yagize ati “Twaje kubona ko hari ibigo byiyandikishije kujya bitanga umusoro ku nyongeragaciro TVA, ariko bagatanga inyemezabuguzi zikozwe mu buryo bw’uburiganya.”

Bizimana yabwiye abanyamakuru ko hari abacuruzi baka umusoro ku nyongeragaciro urenze uwo bagombaga gufata. Ati “Bamwe mu bacuruzi iyo barangura ibicuruzwa bishyura TVA, itegeko ribemerera ko iyo bagurisha ibyo bicuruzwa, abaguzi bishyura iyo TVA baba baratanze mbere.”

Bizimana avuga ko ibyinshi muri ibyo bigo byiyandikishije mu kigo cy’Iguhugu cy’iterambere (RDB), byiyandikisha ku mazina y’abantu batabaho cyangwa bikandikwa ku bakozi bo mu ngo batanje kubibasabira uburenganzira.

Bimwe muri ibyo bigo bitifuje ko amazina yabyo atangazwa byatangarije KT ko abacuruzi bagiye basaba ko bakorerwa fagitire z’impimbano.

Umuyobozi wa kimwe muri ibyo bigo 25, yagize ati “Yaranyinginze ngo nimukorere fagitire kuko izindi zatakaye, ngo nimukorera iyo fagitire biramufasha kudatakaza mafaranga ye.”

Aimable Kayigi, Komiseri ushinzwe imisoro imbere mu gihugu, yavuze ko nubwo ibyo bikorwa byo kunyereza imisoro bikiri ku rwego rwo hasi, ariko bibangamira igikorwa cyo gukusanya imisoro.

Kugeza ubu, hari utumashini 13.867 twifashishwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga “EBM”.

Abo bacuruzi bagomba kuba bafite igishoro nibura cya Miliyoni 20 ku mwaka cyangwa se miliyoni 5Frw mu mezi atatu.

Utumashini twa EBM 13.867 twakoreshejwe mu mwaka w’imisoro 2015-2016, twafashije mu gukusanya 30-40% bya TVA yose muri rusange. Muri uwo mwaka, RRA yakusanije imisoro igera Miriyari 986.6 Frws.

Uru ni urutonde rw’ibigo 25 byanyereje imisoro bitanga inyemezabuguzi z’impimbano:

GN TRADING CO. SARL

GEORGES MUGISHA MUSONI

SUPER DÉCOR LTD

VACOM LTD

IMECO TRADING LTD

QUALITY BUSIENSS CENTER LTD

DECOGES LTD

FFGAJ BUILDING CONSTRUCTION AND SUPPLIERS LTD

BEF AND DECUJUS GROUP LTD

GOOD DREAM LTD

SHIFROR BUSIENSS LTD

SUPER LIGHT TRADING LTD

ELVA(ELEVAGEE ET VALORISATION AGRICOLE) LTD

MULINDA TRADING COMPANY

MATERIAUX DE CONSTRUCTION DE ANGELS LTD

BEI RAHISI COMPANY LTD

UGOR SUPPLIERS LTD

M& A SUPPLIER COMPANY LTD

HEVEAVY WARK SUPLIERS LTD

DEXIA HARDWARE LTD

MUGABE CONSTRUCTION AND CARPENTRY LTD

SECAS LTD

VITE BUSIENSS LTD

QUINC DARKO

EUROBA LTD

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo babashije kubivumbura ni amahire!

philos yansa yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka