
Bizimana Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko ibigo byanyereje imisoro bakoresheje inyemezabuguzi z’impimbano zigera kuri 700 zatanzwe n’utumashini twa EBM.
Ibigo byanyereje imisoro, biri mu ngeri zinyuranye harimo ibikora ubucuruzi, ubwubatsi, gutegura ahantu habera ibirori, ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’abatumiza ibintu mu mahanga bakagurisha mu gihugu.
Yagize ati “Twaje kubona ko hari ibigo byiyandikishije kujya bitanga umusoro ku nyongeragaciro TVA, ariko bagatanga inyemezabuguzi zikozwe mu buryo bw’uburiganya.”
Bizimana yabwiye abanyamakuru ko hari abacuruzi baka umusoro ku nyongeragaciro urenze uwo bagombaga gufata. Ati “Bamwe mu bacuruzi iyo barangura ibicuruzwa bishyura TVA, itegeko ribemerera ko iyo bagurisha ibyo bicuruzwa, abaguzi bishyura iyo TVA baba baratanze mbere.”
Bizimana avuga ko ibyinshi muri ibyo bigo byiyandikishije mu kigo cy’Iguhugu cy’iterambere (RDB), byiyandikisha ku mazina y’abantu batabaho cyangwa bikandikwa ku bakozi bo mu ngo batanje kubibasabira uburenganzira.
Bimwe muri ibyo bigo bitifuje ko amazina yabyo atangazwa byatangarije KT ko abacuruzi bagiye basaba ko bakorerwa fagitire z’impimbano.
Umuyobozi wa kimwe muri ibyo bigo 25, yagize ati “Yaranyinginze ngo nimukorere fagitire kuko izindi zatakaye, ngo nimukorera iyo fagitire biramufasha kudatakaza mafaranga ye.”
Aimable Kayigi, Komiseri ushinzwe imisoro imbere mu gihugu, yavuze ko nubwo ibyo bikorwa byo kunyereza imisoro bikiri ku rwego rwo hasi, ariko bibangamira igikorwa cyo gukusanya imisoro.
Kugeza ubu, hari utumashini 13.867 twifashishwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga “EBM”.
Abo bacuruzi bagomba kuba bafite igishoro nibura cya Miliyoni 20 ku mwaka cyangwa se miliyoni 5Frw mu mezi atatu.
Utumashini twa EBM 13.867 twakoreshejwe mu mwaka w’imisoro 2015-2016, twafashije mu gukusanya 30-40% bya TVA yose muri rusange. Muri uwo mwaka, RRA yakusanije imisoro igera Miriyari 986.6 Frws.
Uru ni urutonde rw’ibigo 25 byanyereje imisoro bitanga inyemezabuguzi z’impimbano:
GN TRADING CO. SARL
GEORGES MUGISHA MUSONI
SUPER DÉCOR LTD
VACOM LTD
IMECO TRADING LTD
QUALITY BUSIENSS CENTER LTD
DECOGES LTD
FFGAJ BUILDING CONSTRUCTION AND SUPPLIERS LTD
BEF AND DECUJUS GROUP LTD
GOOD DREAM LTD
SHIFROR BUSIENSS LTD
SUPER LIGHT TRADING LTD
ELVA(ELEVAGEE ET VALORISATION AGRICOLE) LTD
MULINDA TRADING COMPANY
MATERIAUX DE CONSTRUCTION DE ANGELS LTD
BEI RAHISI COMPANY LTD
UGOR SUPPLIERS LTD
M& A SUPPLIER COMPANY LTD
HEVEAVY WARK SUPLIERS LTD
DEXIA HARDWARE LTD
MUGABE CONSTRUCTION AND CARPENTRY LTD
SECAS LTD
VITE BUSIENSS LTD
QUINC DARKO
EUROBA LTD
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo babashije kubivumbura ni amahire!