Impanuka y’ubwato yahitanye babiri

Abantu icyenda bo mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera bakoze impanuka y’ubwato babiri muri bo barapfa.

Ubwato bw'ingashya bwakoreye impanuka muri iki kiyaga cya Burera babiri bahasiga ubuzima
Ubwato bw’ingashya bwakoreye impanuka muri iki kiyaga cya Burera babiri bahasiga ubuzima

Iyi mpanuka yabereye mu kiyaga cya Burera, ku mugoroba wo ku wa 05 Nzeli 2016, ubwo aba baturage bari bavuye mu murenge wa Butaro batashye mu murenge wa Rusarabuye; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye, Nsabimana Fabrice.

Agira ati “Twaraye tugize ibyago by’abaturage. Bari icyenda, bari mu bwato. Mu gihe bari bageze hafi y’umwaro ubwato bugira ikibazo, barindwi bavamo ari bazima hanyuma hagwamo umugore wari uhetse umwana w’amezi atanu”.

Iyo mpanuka ngo yatewe nuko ubwo bwato bw’ingashya bwari butwaye ibintu n’abantu barenze ubushobozi bwabwo kuburyo bwageze hagati bukaremererwa.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent, yabwiye Kigali Today ko bagishakisha umurambo w’umugore.

Bitewe nuko mu kiyaga cya Burera ari harehare ngo bategereje ko umurambo wa nyakwigendera uzamuka.

Uretse umugabo umwe wari muri ubwo bwato bwakoze impanuka, abandi bose bari abagore. Bakaba bahise bataha uretse umwe wagaragaje ihungabana, akajyanwa kwa muganga ubu akaba ameze neza.

Abaturage bakoresha ikiyaga cya Burera barasabwa gukoresha ubwato bwa moteri kandi bakanibuka kwambara ama-jilet yabugenewe (umwambaro utuma batarohama) kuko abari muri ubwo bwato bwato bwarihamye ntayo bari bambaye.

Abaturage batuye mu mirenge ikije ikiyaga cya Burera bagikoresha kenshi bajya mu mirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yoo umuryango wuwo muma ukomeze kwiha ngana

marcei yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Twihanganishije imiryango, inshuti, n’abavandimwe ba ba nyakwigendera.Ndagira inama abakora ubwikorezi bwo mu mazi gukoresha ubwato bujyanye n’igihe, ni ukuvuga bukoresha moteri,kandi ntibarenze igipimo cy’ibigomba kubupakirwamo.

Mike yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yababuze ababo, nonese ko muri icyo kiyaga habamo Marine forces ntibashobora gufasha abaturage kubona imirambo y’ ababo?

Kaggwa yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka