Ntibaramenya ingaruka zo gusangirira ku muheha

Bamwe mu batuye umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, bagisangirira ku muheha umwe, bagaragaza ko nta ngaruka babibonamo.

Gusangirira ku muheha umwe bishobora gutera indwara zandurira mu kanwa
Gusangirira ku muheha umwe bishobora gutera indwara zandurira mu kanwa

Sikubwabo Jean Damascene avuga ko iyo ari mu kabari k’urwagwa na bagenzi be, nta pfunwe baterwa no gusangirira ku muheha umwe.

Aragira ati “ kuva kera dusangirira ku muheha umwe na bagenzi banjye kandi nta kibazo ndahura nacyo, yewe n’ingaruka bavuga ko nahura nazo sindazibona.”

Karamaga Paul avuga ko mu gihe cyashize ibyo gusangirira ku muheha byigeze gucika, bakajya bakoresha ibikombe. Avuga ko nabyo bitababuzaga gusangira, kuko umwe yanywaga agahereza undi.

Ruzagiriza Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, avuga ko abaturage bari baracitse kuri uyu muco, ubu ukaba umaze kugaruka.

Kugira ngo uyu muco ucike avuga ko bagiye gukorana n’abajyanama b’ubuzima, bakigisha abaturage indwara zituruka kugusangirira ku muheha umwe.

Ati “Kwigisha ni uguhozaho, mu minsi ishize abaturage bari bararetse umuco wo gusangirira ku muheha ariko ubu tugiye kubigisha tubereke ibibi byabyo kuburyo dufatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze twizera ko batazabisubira.”

Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage kureka umuco wo gusangirira ku muheha, kuko byagaragaye ko bashobora kwanduriramo indwara nk’igituntu n’izindi zandurira mu kanwa. Umwanzuro wo guca uyu muco wafashwe mu nama y’umushyikirano y’umwaka wa 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka