Gutangaza ko abazungu barusha ubwenge abirabura bimugejeje habi
Dorcas Dienda, wiyamamariza kuba Miss RD Congo, akomeje kwibasirwa n’Abanyekongo nyuma yo gutangaza ko abazungu barusha ubwenge abirabura.

Yarabitangarije mu kiganiro mpaka cyahuzaga abiyamamariza kuba Nyampinga wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, cyabaye mu mpera za Kanama 2016, ubwo babazwaga icyo batekereza ku kibazo cy’Abirabura birukira kujya mu bihugu by’Uburayi n’Amerika.
Yagize ati “Ntabwo ari ibyo twahisha, umuzungu afite ubwenge kurusha umwirabura.”
Yabuvize ashaka kugaragaza ko ari yo mpamvu Abaribaura bihutira kujya muri ibyo bihugu: bagiye kuba yo, kwiga yo cyangwa se gukora yo kuko baba bagiye yo kurahura ubwenge.
Nyuma yo gutangaza ibyo abari bateraniye mu cyumba cyaberagamo ibyo biganiro mpaka bavugije induru bamwamagana bamuziza ayo magambo yavuze, bafashe nk’irondaruhu.

Nyuma y’igihe gito, video imugaragaza atangaza ibyo, yatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Youtube, WhatsApp ndetse na Facebook.
Abayibona ntibashidikanya kuvuga ko yasuzuguye Abanyekongo ndetse n’abirabura muri rusange. Bamwe bagasaba ko akurwa muri iryo rushanwa. Hari n’abatangije urwandiko basaba abantu kurusinya (Petition) kugira ngo abategura Miss RD Congo birukane Dorcas.

Nyuma yo kubona ibyabaye, Dorcas yarababaye cyane avuga ko abantu bumvise nabi ibyo yashakaga kuvuga. Ibyo byatumye ku cyumweru tariki ya 04 Nzeli 2016 asaba imbabazi Abanyekongo n’Abirabura muri rusange.
Amarira abunga mu maso agira ati “Icyo nemera ni uko nta bwoko bw’abantu buruta ubundi, twese turi bamwe. Nzi ko hari bamwe mu bantu bamfashe nk’umurondaruhu! Si ndi umurondaruhu! Ibyo navuze ntibigaragaza uwo ndi we.”
Akomeza avuga ko iyo aba adakunda uwo ariwe n’ibira ry’uruhu rwe ataba yariyamamarije kuba Nyampinga wa Congo.
Nyampinga wa RD Congo azamenyekana tariki 10 Nzeli 2016. Dorcas ahanganye na Cynthia Ikapa, Anado Kabika, Andréa Moloto, Stella Furaha, Benita Domingo Banza, Grâce Liwoto na Déborah Kipulu.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
ntaho yabeshye namw
e murabizi ko baturusha ubwenge
Umuntu afite uburenganzira bwokuvuga icyo ashaka ntakamera dukora ntatrefone dukora
ibyo uwo mukobwa yavuze njewe byita guteshaguzwa
ibyo uriya mwana w’umukobwa yavuze nibyo mureke tujye twrmera
A vuze tyo ni kihe kizere yaba afite nku munya NYAFRIKA KAZI ??
Uvuzekonyirurugo Yapfuye, Siwe Uba Umwishe. Ahubwo Abobanyekongo, Basobanukirweneza Nibyo Yashatse Kuvuga Ahokumuvugiriza Induru. Kuko Urebye Ibyo Abirabura Bakenerakubazungu,wasanga Abazungubarusha Ubwenge Abirabura. Abamwumvishenabi bihangane Bamubabarire, Nje Simbifata Nkironda Ruhu
Dorcas ni umunyecongo wuzuye, ni umukobwa wa KASINDE. Murebe kuri google urasanga ari mwiza kurusha uko ubitekereza
Urebeyehe ko adasa na banyekongo? Ubundi wowe uzi Kongo ari nkumugabane? Ushobora kuba uzi abanyekongo b’iburasirazuba kuko wenda aribo begeranye n’u Rwanda, ariko utazi abo mumajyepfo, uburengerazuba cg congo yo hagati (aba kasayi)
Ibyo nawe n’ivangura
Uyo muko Jew mbina atasa baba congoman pe!"bars mubeshey