Kubyara indahekana bibangamira imikurire y’abana babo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko imwe mu mpamvu zituma muri ako karere hagaragara ikibazo cy’imirire mibi ari ukubyara indahekana.

Mu Karere ka Ruhango hagaragara abana 152 bafite ikibazo cy'imirire mibi
Mu Karere ka Ruhango hagaragara abana 152 bafite ikibazo cy’imirire mibi

Ubu buyobozi buvuga ko muri ako karere hakigaragara imiryango imwe n’imwe ibyara abana b’indahekana bigatuma itabona ubushobozi bwo kubabonera ibyo kurya bihagije.

“Twafashe ingamba zo kubahuriza mu nteko z’abaturage tukamenya impamvu umwana afite ikibazo cy’imirire mibi n’icyo umuryango wafashwa ngo abana barye neza”.

Bamwe mu babyeyi bemera ko kubyara abana benshi bishobora gutuma koko ibyo kurya bigabanuka cyangwa n’ibibonetse ntibitegurwe uko bikwiye.

Mbarushimana Abiya wo mu Kagari ka Bunyogombe avuga ko afite umuryango w’abantu umunani kandi ko n’ubwo yabashije kurera abana be bagakura, bitoroshye ngo ababonere ibikenerwa byose harimo n’ibyo kurya bihagije.

Agira ati “Biragora koko kuvunikira abana batandatu, babaye bakeya byaba ari akarusho kuko nk’umubyeyi ntabwo ugira imvune cyane kandi nawe ubasha kubona ibizagufasha mu masaziro”.

Muri iki cyumweru cy'iminsi 1000 y'umwana ababyeyi ngo bazigishwa uko hategurwa igaburo ryuzuye ku mwana
Muri iki cyumweru cy’iminsi 1000 y’umwana ababyeyi ngo bazigishwa uko hategurwa igaburo ryuzuye ku mwana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko abana 152 bakigaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi, muri bo 32 bakaba bafite imirire mibi ikabije.

Kambayire Annonciatha, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abandi bana 120 bari mu ibara ry’umuhondo bagaragarwaho imirire mibi yoroheje.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ku bana muri ako karere, umufatanyabikorwa wako mu mushinga wiswe USAID Gimbuka, ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, tariki 05 Nzeli 2016, batangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kuzirikana iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana.

Jean Ntakirutimana, uyobora uyu mushinga, avuga ko muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa byo kugera mu midugudu yose y’Akarere ka Ruhango basobanurira abaturage uko barwanya imirire mibi, bategura indyo yuzuye.

Ntakirutimana avuga ko uko ababyeyi bafashwa kwigishwa gutegura igaburo ryuzuye bizagabanya ikibazo cy'igwingira ku bana
Ntakirutimana avuga ko uko ababyeyi bafashwa kwigishwa gutegura igaburo ryuzuye bizagabanya ikibazo cy’igwingira ku bana

Akarere ka Ruhango kagaragaza ko n’ubwo imirire mibi ikigaragara kuri bamwe mu bana, imibare yagabanutse cyane ugereranyije no mu mwaka wa 2010 ahagaragaraga abana hafi 1000 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amashyi menshi kuri Caritas Rwanda/USAID Gimbuka yo yatangije gahunda y’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima. hashimwe kandi abafatanyabikorwa (cyane Akarere ka Ruhango, Ibitaro,ibigo nderabuzima ndtese n’abaturage bose) uburyo bafatanya na Gimbuka mu bikorwa byo kurwanya Imirire mibi.

iki gokorwa" Campagne y’Iminsi 1,000" ni ingenzi cyane mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ...

Merci Gimbuka

Callixte yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka