Kwigisha abana byahinduye imyumvire y’ababyeyi ku kubungabunga ibidukikije
Abarimu bigisha mu mashuri yegereye pariki y’Ibirunga mu Karere ka Nyabibu, bavuga ko kwigisha abana akamaro k’ibidukikije n’ubukerarugendo, byatumye birushaho kwitabwaho.
Bitangazwa na Manirabaruta Charlotte wigisha i Kanyove mu murenge wa Mukamira, hafi ya Parike y’Ibirunga.

Avuga ko iyo abana bigishijwe akamaro ko kubungabunga ibidukikije, nabo bataha bakabyigisha ababyeyi babo, bakarushaho kubibungabunga.
Agira ati” Umwana tumwigisha ko agomba kubungabunga ibidukikije birimo zino ngagi duturiye, inyamaswa zitandukanye ndetse na bino biti, nawe akagenda akabyigisha iwabo”.
Akomeza avuga ko abana bafite ababyeyi bahoze ari abavumvu, ndetse n’abahoze ari ba rushimusi bagiye babireka babikuweho n’abana babo.

Karehe Bienfait umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, yemeza ko abaturage bumvise akamaro ko kubungabunga ibidukikije.
Abishingira ku bikorwa bitandukanye bakorerwa, bikomoka mu musaruro w’ubukerarugendo.
Kaliza Belise uyobora ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ashima uburyo imyumvire y’abaturage ku bijyanye no kwita ku bidukikije byahindutse.
Ati “Na ba rushimusi ubu bahinduye akazi kabo, ubu ni babandi batwaza ba mucyerarugendo.”

Mu mwaka wa 2014-2015 ibyinjizwa mu bukerarugendo byazamutseho 4%, aho mu mwaka wa 2015 amafaranga yinjijwe yageze kuri miliyoni 318 z’amadorali.
Muri 2016 hitezwe ko ibizinjizwa mu bukerarugendo bizazamuka bikagera kuri 5 cyangwa 6% y’ibyabonetse mu mwaka ushize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|