Bavuga ko ibi bituma abagakoreramo bahomba, kuko abakorera hanze yako bacuruza kuri make kuko badasora, nk’uko Musabyimana Marie Chantal Rwiyemezamirimo muri ako gakiriro abivuga.

Agira ati“ Hari imbogamizi za bamwe banze kumvira akarere bakaba bagikorera mu byaro ku giciro gito, batubuza abakiriya.
Nkubu igitanda dukorera ibihumbi mirongo ine, bo bagitangira mirongo itatu kubera ko badasora”.
Avuga kandi ko Akarere gashyira imbaraga nke mu kumenyekanisha aka Gakiriro, bigatuma umubare w’abakagana ukomeje kuba muto.

Mungarakarama Samuel uyobora aka gakiriro, avuga ko kubera ibikoresho bike batangiye batagera kuri 20, ariko ubu bari kwiyongera bageze kuri 210.
Ikibazo cyo kuba bamwe batitabira kuza gukorera mu gakiriro, avuga ko biterwa n’umuriro ukiri muke, akarere kari kubishakira igisubizo.
Ati“akarere katangiye kwiga kuri icyo kibazo cy’umuriro ukiri muke, kirakemuka vuba bityo abagikorera mukajagari bose bazasabwa kuza mu gakiriro”.

Nubwo izi mbogamizi zigaragara kubakorera muri aka Gakiriro, bavuga ko kabarinze akajagari mu kazi bakoraga.
Bavuga ko ubu bakorera ahantu hisanzuye kandi hafite isuku, bigahesha umwuga wabo agaciro, kandi babona n’iterambere riziyongera izo mbogamizi nizivaho.

Ohereza igitekerezo
|