Polisi yatangiye gufata abakekwaho urupfu rw’umuganga warashwe
Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye guta muri yombi abakekwaho urupfu rw’umuganga witwa Maniriho Christian, warashwe ubwo yavaga ku kazi.

Maniriho wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Mugesera mu karere ka Ngoma, yarashwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Nzeli 2016, ahita apfa. Yari avuye ku kazi yakoraga ko gupima ibizamini by’abarwayi.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenza cyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi agira ati “Byanze bikunze uwagize uruhare wese muri buriya bwicanyi azamenyekana.
Urupfu rwo rwabayeho ariko uwabikoze ntiyaturutse mu kirere. Hari abo turi kubaza bakekwa harimo na muramu we, gusa ntawe urahamwa n’icyaha.”
Mu bo Polisi yafashe bakekwa, harimo kandi umugore wa nyakwigendera n’abandi barimo abo bakoranaga. Polisi ntivuga umubare w’abafashwe kuko igikora iperereza.
Mu nama yahuje inzego z’umutekano n’abaturage, tariki 05 Nzeri 2016, abaturage bahumurijwe. Babwiwe ko icyabaye ari ubugizi bwa nabi atari iterabwoba cyangwa intambara nkuko hari bamwe bari batangiye kubihuza.
Hari abavuze ko nyakwigendera yari yaratanze icyifuzo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, aho yasengeraga, asaba kumusengera kuko afitanye ikibazo n’abakozi bakorana.
Mayeri Phanuel, umwe mu bayobozi b’iryo torero yagize ati “Yavugaga ibintu bya ‘microscope’ yibwe, ndetse ikibazo cyuko yanzwe yakibwiraga abantu bose.”
Abakozi muri iki kigo bo bahakana ibyavuzwe na nyakwigendera. Bakavuga ko nyuma ya “microscope” yabuze bamwe bagafungwa, byakuruye umwuka mubi mu bakozi.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi banenze abakozi bakoranaga na nyakwigendera kuba batamutabaye kugeza ubwo bagiye mu nzu bakiryamira kandi bazi ko mugenzi wabo yarashwe.
Abaturage ngo ni bo batabaye bageza nyakwigendera kwa muganga.
Nyakwigendera asize umugore utwite bari bamaranye igihe gito bashyingiranwe.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Bitinde bishyire kera uwamwishe azamenyekana ahanwe, kandi nabo bakozi bagenzi be batamutabaye nabo ntawabashira amakenga. Twifatanyije nabasigaye kandi nyakwigendera aruhukire mumahoro
Police Nifatiane Hakirikare
Ese bimarira iki umuntu kwica uwo ataremye.Bakurikiranwe kandi bibaye byiza banasaba n’imbabazi Imana.
Inzego zibishinzwe twizeyeko zizatugaragaliza iyo nyangabirama kandi twizeye namakuru ava mubantu ko nayo afite akamaro
Uyu nyakwigendera Imana imwakire mu bayo. Birakwiye ko abantu bajya batangira amakuru ku gihe kuko amakimbirane hagati y’abantu niyo nyirabayazana y’amahano nk’aya.