Abanyeshuri barigishwa kurwanya ihohoterwa binyuze mu mikino
Umuryango wa Right to play mu Karere ka Rubavu watangije ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kwirinda ihohoterwa bakorerwa, binyuze mu mikino.

Abana bari hagati 100 na 150 bamaze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri aka karere kuva umwaka w’amashuri wa 2016 watangira.
Adeodatus Bizimana umuyobozi wa Right to play mu karere, yavuze ko gahunda bihaye yo kuganiriza abana kwirinda ihohoterwa bakorerwa izajya ijyana n’imikino kuko bifasha abana kumva inyigisho.
Yagize ati “Turashishikariza abanyeshuri mu mashuri kwirinda ihohoterwa bakorerwa, ariko tugatanga n’ibikoresho by’imikino ku mashuri kuko bifasha umwana kumva vuba ibyo yigishwa.
Iyi gahunda rero twayise “play day” kandi twizera ko izatanga umusaruro igatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.”

Mwangange Mediatrice umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibibazo by’ihohoterwa mu bana biga mu mashuri rihari. Asaba abana kwirinda ababashukisha ibintu bashaka ku basambanya ndetse abasaba gutangira amakuru igihe.
Iyamuremye Deogratias umuyobozi w’urwunge rw’amashuri Umubano, avuga ko ku kigo ayobora nta mwana urahatwarira inda cyangwa ngo afatwe ku ngufu kuko bahora bakurikirana abana barera.
Ati “Dukurikirana uburere bw’abana ku ishuri tubagira inama, ikindi umwana wageze ku ishuri ntashobora gusohoka cyangwa hagire umuntu uvuye hanze winjira mu kigo atabiherewe uburenganzira.
Ibi bituma dukurikirana abana kugeza batashye ku buryo guhohoterwa no gushukishwa ibyatuma bafatwa ku ngufu bitatugeraho.”
Ubuyobozi bwa Right to play buvuga ko gahunda ya “Play day” izagera ku bigo byose bikorana na Right to play mu Karere ka Rubavu, ahazatangwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.
Iyi gahunda ngo izagezwa no ku bantu bakuru, kugira ngo baganirizwe ku ihohoterwa rikorerwa abana kandi bahamagarirwe kurirwanya.
Ohereza igitekerezo
|