Bazivamo agiye gutangira inshingano yo kungiriza muri EAC

Bazivamo Christophe azarahirira kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Bazivamo Christophe azarahirira kuba umunyamabanga waEAC wungirije
Bazivamo Christophe azarahirira kuba umunyamabanga waEAC wungirije

Uyu muhango uteganyijwe mu nama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, izabera i Dar-Es Salaam muri Tanzania, iyobowe na Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeli 2016.

Bazivamo asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Yemejwe n’inama y’abaminisitiri bagize uyu muryango, nk’umunyamabanga mukuru wa EAC wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, nyuma yo gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda.

Nk’uko amategeko agenga uyu muryango abiteganya, uwemejwe kuri uyu mwanya, awumaraho imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Bazivamo akimara kurahirizwa na perezida wa Tanzania uyobora uyu muryango muri iki gihe, azahita ahagarika inshingano zo guhagararira igihugu cye mu nteko ishinga amategeko (EALA), nk’uko amategeko abiteganya.

Abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye mu buyobozi bukuru bwa EAC, nyuma ya Dr. Richard Sezibera wawubereye umunyabanga mukuru.

Itangazo ryasohowe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, rivuga ko muri iyi nama idasanzwe hazasuzumwa raporo y’inama y’abaminisitiri, ku masezerano y’ubufatanye yo gusonera ibyo bihugu amahoro, ku bicuruzwa byoherezwa mu muryango w’ubumwe bw’Iburayi (EU), n’ibihugu bya EAC.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bazagezwaho raporo y’inama y’abaminisitiri, ivuga ku kibazo cya Sudani y’Epfo yinjiye ku mugaragaro muri EAC tariki ya 5 Nzeli 2016.

Perezida Benjamin Mkapa, umuhuza mu kibazo cya politiki mu Burundi, nawe azatangaza aho ibiganiro hagati y’abarundi bigeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka