Paris: Urukiko rwagarutse ku mateka ya Rwamucyo guhera kuri Parmehutu
Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rukomeje kubera mu Bufaransa, uregwa yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe urukiko rwakomeje gusuzuma amateka ye ya politiki, ibikorwa bye by’umwuga ndetse n’uruhare ubushinjacyaha bumushinja kugira muri icyo gihe.
Mu kwisobanura kwe, mu ntangiriro z’iki cyumweru, Rwamucyo yavuze ko atigeze aba Interahamwe cyangwa ngo ayobore uwo mutwe i Butare, agira ati "Sinigeze mba Interahamwe kandi sinzigera mba yo."
Yanahakanye ko ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside byari bigamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.
Yabwiye urukiko ko icyo gihe yari ari mu bikorwa by’ubuzima rusange byo gukumira icyorezo cyashoboraga guterwa n’imibiri yari imaze kubora, avuga ko nk’umuganga yari afite inshingano zo kurinda ubuzima bw’abari bakiriho.
Mu bibazo Perezida w’urukiko yamubajije, hagarutswe no ku mubano we n’imitwe ya politiki yakoraga mbere ya Jenoside.
Rwamucyo yemeye ko yari azi bamwe mu bayobozi ba CDR ndetse ko yigeze kuvuga ko yari hafi y’iryo shyaka, ariko ashimangira ko atigeze aryinjiramo kandi ko atemeranyaga n’ibitekerezo by’irondabwoko byaryitiriwe.
Yakomeje ahakana kandi ko yigeze agira uruhare mu kwandika cyangwa gusuzuma inyandiko zasohokaga mu kinyamakuru Kangura, ndetse ahakana ibyiswe Amategeko Icumi y’Abahutu, avuga ko atigeze ayashyigikira.
Mu rukiko hanagarutswe ku mateka ye ya politiki mbere ya Jenoside.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zifashishwa muri uru rubanza, ubushinjacyaha buvuga ko Rwamucyo yigeze kuyobora abarwanashyaka ba MRND mu Burusiya mu gihe yahigaga.
Cyakora, Rwamucyo we ahakana kuba yaba yaragize uruhare mu bikorwa bya politiki byateguye cyangwa bigashyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amateka y’umuryango we, na yo yakomojweho muri uru rubanza. Havuzwe ko se wa Rwamucyo yari umwe mu banyapolitiki bo muri PARMEHUTU, ishyaka ryategetse u Rwanda kuva mu myaka ya za 1960 kugeza ku ihirikwa ryaryo mu 1973.
Abashakashatsi benshi bagaragaza ko politiki y’iryo shyaka yashimangiye ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, ibintu byakomeje kugira ingaruka ku mateka y’u Rwanda mu myaka yakurikiyeho.
Cyakora, kuba se yari muri PARMEHUTU si kimwe mu byaha biregwa Eugène Rwamucyo, ahubwo ni amateka yagarutsweho mu gusobanukirwa inkomoko y’urugendo rwe rwa politiki.
Rwamucyo yanahakanye ubuhamya bw’abatangabuhamya benshi bamushinje kugira uruhare mu gutegura urutonde rw’Abatutsi, kujya gufata imfungwa cyangwa kwitabira inama z’umutekano zafatirwagamo imyanzuro yo kwica abatutsi.
Yavuze ko hari abatangabuhamya bamushinja ibintu batigeze bibonera ubwabo, asaba urukiko kubisesengura rwitonze.
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu mpera za 2024, rwari rwahamije Dr Rwamucyo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi rumukatira gufungwa imyaka 27, ariko iki gifungo aza kukijuririra.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|