Amakuru meza ashoje iki cyumweru

Kuva ku nkuru mpuzamahanga ivuga ko umuntu wa cumi yakize SIDA ku buryo bwa burundu bikemezwa n’abaganga, kugera ku nkuru z’amasezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo ku bashoramari icumi bo muri Afurika, iki cyumweru kirimo amatariki y’urwibutso ku Rwanda muri rusange, ku bigo no ku bantu ku giti cyabo.

Inkuru yo gukira SIDA ku muntu wa cumi yasakaye kuwa Munani Ukuboza.

Raporo yasohotse mu kinyamakuru cya siyansi Nature igaragaza ko umurwayi yatewe uturemangingo fatizo (stem cell transplant) kandi ubu amaze imyaka irenga itandatu abaho atagifite virusi itera SIDA (HIV) mu mubiri we.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagize icyo abivugaho mu butumwa yashyize ku rubuga X ku itariki ya 9 Ukuboza, avuga ko “gukuraho ahihishe virusi mu mubiri bishobora kuba urufunguzo rwo kuyikira burundu.”

Kuva HIV yamenyekana bwa mbere, abantu bagera kuri miliyoni 88 bamaze kuyandura, ariko umubare w’abigeze kugera ku gihe kirekire badafite virusi mu mubiri (long-term remission) ni muto cyane. Uwa mbere uzwi ni uwiswe umurwayi w’i Berlin, wakurikiwe n’abandi bamenyekanye nka umurwayi w’i London, Düsseldorf, New York, City of Hope, n’uw’i Genève.

Aba bakize bose bahuriye ku kintu kimwe cy’ingenzi : buri wese yatewe uturemangingo fatizo mu rwego rwo kuvura kanseri yo mu maraso, kandi uturemangingo yatewe twari dufite impinduka idasanzwe mu turemangingo ndangasano (genetic mutation) ituma HIV biyigora cyane kwinjira mu turemangingo tw’ubwirinzi bw’umubiri.

Iyo mpinduka ikora nk’ifunga aho HIV yinjirira mu turemangingo tw’ubwirinzi. Mu myaka myinshi ishize, abashakashatsi bizeraga ko iyo mpinduka ari yo kintu cy’ingenzi cyatumye abo barwayi bagera ku gukira cyangwa kugabanyuka gukomeye kw’indwara.

Iki cyumweru kandi gisize abanyarwanda 337 batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) aho bari baraheranwe n’umutwe wa FDLR wababuzaga gutahuka. Abenshi bava mu bice byafashwe na M23, bikaba ari amahirwe kuri bo kuko bibavanye mu buzima bw’ishyamba bakaza kuba amahoro mu gihugu cyabo.

Soma n’iyi: Abandi Banyarwanda 337 babaga muri RDC batahutse

Kuva muri Mutarama 2025, abarenga 6000 ni bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 12 aribo bamaze gutaha.

Iki cyumweru kandi, imiryango y’abasirikare ba RDF nayo yatewe akanyamuneza n’izamurwa mu ntera rya bamwe muri bo.

Perezida wa Repubulika yazamuye mu ntera abarenga ibihumbi makumyabiri mu nzego zose, bakaba barangajwe imbere n’Abajenerali babiri.

Coloneli François Regis Gatarayiha na Colonel Innocent Munyengango, bahawe ipeti rya Brigadier General.

Soma n’iyi: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare b’amapeti atandukanye

Kuri uru rutonde, abasirikare 43 bazamuwe ku ipeti rya Colonel, bavuye kuri Lietenant Colonel, naho aba Major 223 bagirwa Lieutenant Colonel.

Hagati aho, mu mpera z’iki cyumweru, imiryango yashinzwe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma, ari yo Alibaba Foundation na Jack Ma Philanthropy, ku nshuro ya karindwi yahembye abashoramari batanga ikizere muri Afurika.

Ni mu gikorwa cyiswe Africa’s Business Heroes(ABH), kikaba cyabaye ku nshuro ya karindwi, aho Abanyafurika bahuriye mu Rwanda, maze icumi bageze ku irushanwa rya nyuma bakarushanwa hakabonekamo batatu ba mbere, ariko n’abandi barindwi basigaye bagahembwa.

Jack Ma witabiriye iki gikorwa yanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bijyanye no gukomeza imikoranire.

Soma n’iyi:Tanzaniya, Afurika Y’Epfo na Kenya batwaye akayabo muri ABH

Ku wa 12 Ukuboza 2025 — Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League – RPL) na Kigali Today Ltd (KT Ltd) basinyanye Amasezerano y’Ubufatanye (MoU) akomeye, atangiza ku mugaragaro ubufatanye bukomeye mu itangazamakuru no mu by’ubucuruzi.

Aya masezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa RPL, Bwana Jules Karangwa, n’Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today Ltd, Bwana Dan Ngabonziza.

Amasezerano mashya yasinywe ashyiraho urwego rw’ubufatanye bushingiye ku nyungu z’ubucuruzi, buzafasha impande zombi guteza imbere amahirwe yo kubona inkunga (sponsorship) n’iyamamaza (advertising).

Ubu bufatanye bugamije kongera kugaragara isura y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, kunoza ubunararibonye bw’abafana, no kwagura imari iva mu bucuruzi bwa RPL na KT Ltd.

Kigali Today Ltd izifashisha urusobe rwayo rwose rw’itangazamakuru, harimo KT Radio 96.7FM, KT Press, KigaliToday.com, Kigali Today TV kuri YouTube, ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo, mu kujyana abafana b’umupira ku kibuga biciye mu kogeza umupira imbonankubone, “live”, ibiganiro byihariye ku mupira w’amaguru, inkuru za siporo zinyuze ku ikoranabuhanga, n’iyamamaza rishyigikira ibikorwa bya RPL n’abaterankunga bayo.

Ingingo z’ingenzi

Inkingi y’ingenzi y’ubu bufatanye ishingiye ku bushobozi bukomeye bwa KT Ltd bwo kugera ku baturage benshi mu gihugu no mu karere. Kigali Today Ltd iri mu bigo by’itangazamakuru bimaze igihe kirekire kandi bifite ijambo rikomeye mu Rwanda.

Kigali Today TV, umuyoboro w’inkuru kuri YouTube wa Kigali Today, ni wo wa mbere wagiyeho mu Rwanda kandi ufite abarenga miliyoni 1.1 bayiyandikishijeho.

KT Radio 96.7FM yumvwa n’abantu barenga miliyoni 1.8 buri munsi, ikagera ku bice bingana na 83% by’ubuso bw’igihugu.

Ku mbuga nkoranyambaga zose, KT irebwa n’abantu bagera kuri miliyoni imwe buri munsi. KT Press izwi nk’urubuga rukomeye rw’inkuru mu Cyongereza mu Rwanda, mu gihe KigaliToday.com ari imwe mu mbuga za mbere kandi zizewe cyane zitanga amakuru ku rwego rw’igihugu.

Ubu bushobozi butuma Rwanda Premier League ibona amahirwe adasanzwe yo kugaragara cyane ku mbuga n’imiyoboro iyoboye itangazamakuru ryo mu gihugu.

Inyungu zisangiwe

Hashingiwe ku masezerano, Rwanda Premier League izatanga uburyo bunoze bwo kugera kuri gahunda z’imikino, amakuru y’imikino, ahagenewe itangazamakuru (media zones), n’itumanaho ryemewe rya shampiyona.

KT ije nk’inyongeragaciro mu masezerano yose ya RPL ajyanye n’abaterankunga. Impande zombi zizafatanya kuganira no kumvikana ku mahirwe y’inyungu, hubahirizwa gukorera mu mucyo no kugabana inyungu ku buryo bungana.

Ibyatangajwe n’Abayobozi

Umuyobozi Mukuru wa RPL, Bwana Jules Karangwa, yashimye ubu bufatanye agira ati: “KT ni igitangazamakuru gifite imbaraga ku rwego rw’igihugu, kandi uruhare rwayo ruzongera agaciro gakomeye kuri shampiyona yacu n’abaterankunga bacu. Dufatanyije, tuzazamura imbaraga z’ubucuruzi n’ishusho y’ umupira w’amaguru mu Rwanda."

Umuyobozi Mukuru wa KT Ltd, Bwana Dan Ngabonziza, yavuze ko ubu bufatanye bujyanye n’intego za KT zo guteza imbere itangazamakuru rya siporo agira ati: “Turashaka guha abafana ubunararibonye bwimbitse ku mupira w’amaguru no gushyiraho amahirwe mashya yo kubona inyungu ku bigo byombi. Ubu bufatanye buzazamura cyane ishusho ya RPL mu gihugu cyose."

Inyungu Bafana n’Urwego rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda

Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzahindura cyane uko umupira w’amaguru utangwa, ugaragazwa n’ uburyo abaturage bawiyumvamo mu gihugu hose.

Binyuze ku bafana benshi KT igeraho ku rwego rw’igihugu, abafana bazabona amahirwe yagutse yo kubona amakuru ya shampiyona, isesengura ry’imikino, ibiganiro byihariye n’abakinnyi n’abatoza, ibiri inyuma y’ibikorwa (behind-the-scenes), n’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga.

Biteganyijwe kandi ko ubu bufatanye buzakurura inyungu z’ubucuruzi zikomeye kurushaho, bigafasha shampiyona kongera agaciro iha amakipe ayigize n’abaterankunga bayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka