
Babitangaje ubwo icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi cyasorezwaga mu Murenge wa Rukoma, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2016.
Abenshi mu bitabiriye ibiganiro ku mategeko byatanzwe n’Umuhuzabikorwa w’Inzu y’Ubufasha mu by’Amategeko (MAJ) n’umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Abaturage (RISD), bagaragaje ko basiragizwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.
Aba babanyamabanga nibo bakora nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, bafite inshingano zo kubarangiriza imanza.
Ndayisaba Faustin yavuze ko afite urubanza yatsinze mu 2001, akomeza gusiragira asaba ko rurangizwa, ntibyakorwa.
Mu 2015 hafashwe icyemezo cy’ifatira ry’imitungo y’abo baburanye akabatsinda, ariko ngo yageze mu kagari baramuringana, none n’iyo ageze imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, aramusiragiza.
Ati "Namaze kubatsinda muri 2001, nteza kashe mpuruza, bampa ubutaka, ariko indishyi z’amafaranga asaga ibihumbi 200 ntago bayampaye.
Ubu nazanywe ahangaha n’icyemezo cy’ifatira mu masaha 24, cyatanzwe mu kwezi k’Ugushyingo 2015, ariko iyo ngeze imbere y’umuyobozi w’umurenge, arambwira ngo nzagaruke."

Umuhuzabikorwa w’Inzu y’Ubufasha mu mategeko (MAJ) mu Karere ka Kamonyi, Umwari Pauline, atangaza ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imurenge bagira inshingano nyinshi, ikaba ari yo mpamvu ishobora gutuma batihutisha kurangiza imanza z’abaturage.
Yagize ati “Urumva umuturage agejeje urubanza kwa gitifu ufite isuzuma ry’imihigo, ntago yabyuka ajya kurumurangiza kandi na we afite icyo gikorwa kimureba.”
Yasabye abaturage kujya barangiza imanza ku neza, ariko ngo aho babonye barangaranywe n’inzego z’ibanze, bakiyambaza MAJ kuko na yo ifite ububasha bwo kurangiza imanza z’abakene bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, abandi ikabarangira abahesha b’inkiko b’umwuga.
Kutarangiza imanza nk’ikibazo abaturage banenga inzego z’ibanze, byari byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu mwaka 2014.
Iki kigo cyari cyifuje ko inzego zibishinzwe zirimo ubuyobozi bw’uturere na Minisiteri y’ubutabera zabishyiramo ingufu kuko iyo umuturage itsinze ntarangirizwe urubanza, ngo nta butabera ahawe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|