Urubyiruko rwasabwe kurenga iby’amoko, rukarangwa n’Ubunyarwanda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kurenga iby’amoko, rukibonamo Ubunyarwanda kugira ngo rukomeze kubaka igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Umuhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi watangijwe n'urugendo rwo kwibuka.
Umuhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Ibi Minisitiri Nsengimana yabisabye urubyiruko rwari mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwego rw’igihugu i Gatagara mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Gicurasi 2016.

Mnisitiri Nsengimana agira inama urwo rubyiruko, yakomeje aruhamagarira gutekereza icyo ruhuriyeho cy’Ubunyarwanda kurusha gutekerereza mu ndorerwamo y’amoko yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Umutego wo kugusha abantu mu ndorerwamo y’amoko cyangwa se muri rya rangamimerere rya kera, ni ibyo kurwanywa kuko nta bindi bintu abashaka gusenya ibiriho byubakwa baheraho usibye gushaka kubasubiza mu bintu nk’ibyongibyo by’amoko.”

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana asaba urubyiruko kwimakaza Ubunyarwanda.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana asaba urubyiruko kwimakaza Ubunyarwanda.

Yasobanuye ko gahunda yo kunga ubumwe mu Banyarwanda ari rwo rukingo ku muntu uwo ari we wese washaka kongera kubasubiza mu macakubiri ashingiye ku moko.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwibutse bagenzi babo 22 biciwe i Gatagara muri Jenoside, rwasabwe kunga urunana rw’urungano kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe ubameneramo ashaka kongera kubasubiza mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Nkundabandi Assumani, umwe mu rubyiruko rwarokokeye Jenoside i Gatagara, yatanze ubuhamya avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka itanu akabona Abatutsi bicwa mu buryo buteye ubwoba.

Hasomwe amazina y'abari urubyiruko 22 biciwe i Gatagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Hasomwe amazina y’abari urubyiruko 22 biciwe i Gatagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Kubera ko nari umwana, hari ubwo nagendaga nyura ku Batutsi bishwe ariko nabaza iwacu ibirimo kuba bakansubiza ko nzaba bimenya.”

Uyu musore yavuze ko Jenoside yamumazeho ababyeyi, ariko agashima ko nyuma yayo, abifashijwemo n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), bashoboye kurerana bakabasha kwiga ndetse bakaba bafite icyizere cyiza cy’ahazaza habo.

Urubyiruko rwanditse amagambo ashimangira igihango rufitanye n'igihugu cyo gukumira Jenoside.
Urubyiruko rwanditse amagambo ashimangira igihango rufitanye n’igihugu cyo gukumira Jenoside.

Kabagamba Canisius uhagarariye umuryango IBUKA mu Karere ka Nyanza, yasabye urubyiruko kwamagana abarwigishiriza ingengabitekerezo ya Jenoside ku ishyiga, arusaba kubima amatwi ndetse rukitandukanya na bo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka