Inkengero za Sake na Mugesera zizahingwaho ingazi z’amamesa

Akarere ka Ngoma kagiye gutera ibiti by’ingazi ku nkengero z’ibiyaga bya Sake na Mugesera, kugira ngo birengere ibidukikije binabyare inyungu.

Akarere kizera ko bi biti bihinzwe ku nkengero z’ibi biyaga byiyongeraho ikiyaga cya Birira, byafasha mu kukinjiriza amafaranga aturutse mu mamesa, kuko kugeza ubu amamesa yinjira mu Rwanda ava mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkengero z'ibiyaga mu butaka bwa leta, ubundi bubuzwa guhingwaho, nibwo bazahingamo ibi biti bahamya ko bibungabunga ibidukikije.
Inkengero z’ibiyaga mu butaka bwa leta, ubundi bubuzwa guhingwaho, nibwo bazahingamo ibi biti bahamya ko bibungabunga ibidukikije.

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, avuga ko ibi biti bisanzwe bihingwa muri aka karere byateje imbere abahinzi babyo, bituma nabo bafata gahunda yo kwagura ubuso gihinzweho.

Agira ati “Ni igihingwa twaje kubona ko cyateza imbere abaturage kandi tubona kugihinga muri za metero zegereye ibiyaga ntacyo byakangiriza ahubwo byakirinda. Hagiye kurebwa uburyo byaganirwaho hakagurwa ubuso gihinzweho hifashishijwe ubutaka bwereye ikiyaga.”

Akomeza avuga ko ubundi iki gihingwa cyari gisanzwe gingwaga ku buso butarenze hegitari 2,5 n’umusaruro ugatunganwa mu buryo gakondo.

Imbuto zera ku biti by' Ingazi zikorwamo amavuta y'amamesa akundwa n'abatari bake.
Imbuto zera ku biti by’ Ingazi zikorwamo amavuta y’amamesa akundwa n’abatari bake.

Ariko akarere kagiye kureba uburyo hashyirwaho imitunganyirizwe igezweho yaya mavuta hifashishijwe uruganda, nk’uko akomeza abisobanura.

Rutsobe Michel ukora mu buhinzi bw’ibigazi mu Murenge wa Rukumberi, avuga muri uyu murenge hafi ya buri rugo ruba rwifitiye amavuta y’amamesa rwitunganyirije andi bakayagurisha mu masoko.

Ati “Ubundi dufite imbogamizi z’uruganda ruciriritse rwadutunganyiriza uyu musaruro mu buryo bugezweho. Ubu buhinzi buradufasha cyane kuko amavuta dutunganya arakuzwe ku isoko hari nayo tugemura i Kigali.”

Aba bahinzi bavuga ko ibigazi byatangiye guhingwa muri iyi mirenge mu 1997 ubwo hazaga umushinga watangaga ingemwe, buri rugo ruhabwa ingemwe ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka