Kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uzwi nka Nemba mu karere ka Bugesera, harahagurukira isiganwa ry’amagare ku i Saa ine z’igitondo ryitiriwe kwibuka
Muri iri siganwa ryo kwibuka ’Race to Remember’ hazaba hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo n’abahoze bakina, bakora cyangwa bakunda umukino w’amagare.

Mbere y’uko isiganwa ritangira hazaba umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakinnyi nabo bazaba bambaye udutambaro nk’ikimenyetso cyo kwibuka.
LISTE Y’ABAMAZE KUMENYEKANA MURI FERWACY BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
SAKUMI ANSELME (Vice President)
GASATU ( Mecanicien
GAHUTU THEOPHILE Cycliste CINE ELMAY)
GASINZIGWA EDOUARD (Cyliste CINE ELMAY)
KAYUMBA (Cycliste RWAMAGANA)
KAYIBANDA (Cycliste RWAMAGANA)
HENRIETTE (Cycliste RUHENGERI)
Muri iri siganwa kandi uretse ibihembo bisanzwe bitangwa haziyongeraho n’ibindi bihembo byatanzwe n’umuryango wa Nyakwigendera SAKUMI A,wazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigeze no kuyobora Ferwacy (Vice President)
Ibi bihembo bizatangwa ku buryo bukurikira:
Ikipe ya mbere : 100.000 Frw
Ikipe ya kabiri : 50.000 Frw
Ibihembo hagati mu irushanwa
Abakinnyi bazagera Gahanga Kicukiro bari imbere bazahembwa muri ubu buryo:
Abakuru : 50 000
Abatarengeje 18 : 25 000
Abagore: 25 000
Ohereza igitekerezo
|