MobiCash yagejeje ihererekanya-mafaranga rya telefoni muri Afurika y’Epfo
Sosiyete yo mu Rwanda MobiCash yagiranye amasezerano y’imikoranire mu kugeza uburyo bw’ihererekanyaafanga kuri telefone muri Afurika y’Epfo, biturutse ku Nama ya World Economic Forum yateraniraga i Kigali.
MobiCash yagiranye aya masezerano na sosiyete Boloro yo muri Afurika y’Epfo kugira ngo izafashe abatuye imijyi y’ibyaro mu ihererekanya mafaranga hifashishijwe telefoni, nk’uko Patrick Ngabonziza, umuyobozi mukuru wa MobiCash yabitangarije muri iyi nama ya WEF.

Yagize ati “Twishimiye gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kuzana ubu buryo bufite intego yo kuzamura ubucuruzi buciriritse, ariko bukagirira n’umumaro abaturage nk’uko twabibonye mu Rwanda.”
MobiCash izafasha Boloro nayo isanzwe ikora ibikorwa byo guhererekanya amafaranga, kwegereza uburyo bwo kwishyura kubitsa no kubikuza ku baturage batiriwe bagana za banki kandi bigakorwa mu buryo bufite umutekano wizewe.
Perezida wa sosiyete Boloro, Ann Camarillo, yavuze ko imikoranire na MobiCash izongera ubwigenge mu baturage ku bijyanye n’imari n’ifaranga.
Ati “Kwegereza ibijyanye n’imari kuri buri kiremwa muntu ni intego yacu kandi twizera ko dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tuzabagezaho uburyo bwizewe kandi tukabatura umutwaro wo kugendana amafaranga mu ntoki.”
Ohereza igitekerezo
|
Rwose mobicash izanye ibisubizo pe ariko umuntu ashaka kuba umwa agent yanyura muzihe nzira
Murakoze
MWIRIWE NEZA MWADUFASHA MUKATUBWIRA IBISABWA KUBA UMWA AGENT WA MOBI CASH
0784803521
Rwose mobicash izanye ibisubizo ije ikemura yamirongo wasangaga muri bank byumwihariko igihe kimisoro ugasanga abantu twataye umutwe ark ndibaza nti (uwakenera kuba umu agent wamobicash Niki gisabwa?