Centrafrique: RDF yacungiye umutekano Perezida w’Ubufaransa
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique), zagaragaye zirinze umutekano w’abakuru b’ibihugu bya Santarafurika n’Ubufaransa.
Ubusanzwe, Ingabo za RDF zibungabunga umutekano w’abaturage n’uwa Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange TOUADERA; ariko zabitangiriye ku wari usanzwe ayobora inzibacyuho muri icyo gihugu, Mme Catherine Samba Panza.

Ubwo Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yageraga muri Santarafurika kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, byagaragaye ko yacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’Ubufaransa ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (CAR), aho yari kumwe na mugenzi we Faustin Touadera.
Aba bakuru b’ibihugu byombi basuye uduce dutandukanye tw’umurwa mukuru wa Santarafurika, Bangui, harimo ahitwa Centre Pastoral ya 4 ARR na PK5 muri 3 ARR hatuwe cyane n’abayoboke b’idini ya Isilamu.

Ibitangazamakuru biravuga ko Perezida Hollande yari aje kumenyesha abanya-Santarafurika ko Ubufaransa bukuye Ingabo zabwo muri icyo gihugu, ariko ko bazakomeza imikoranire irimo gutanga amahugurwa n’ibindi bikoresho bikenewe.
Kuva mu mpera za 2012 iki gihugu cyadutsemo amakimbirane ashingiye ku madini hagati y’abakirisitu biremye umutwe wiswe SELEKA ndetse n’abayisilamu.

Ohereza igitekerezo
|
RDF murashoboye rwose mukommeze mwubake izina namahanga aturebereho
Imana ihe umugisha ingabo za RDF kuko umulimo zirigukora muri Centrafrique ari uwintangarugero mumateka yisi.
reka twetubarute rwose bananiwe kurinda abanyarwanda muri genocide ahubwo baratwica nonetwe turabarindira perezida
nibyiza rwose ntampamvu yokwihorera imana niyo izahora
Umuheto nuwasogokuru sinzawutenguha
bravo RDF,mukomeze umurava!