Intare ya mbere yabyariye mu Rwanda nyuma y’imyaka 20
Imwe mu ntare ziherutse kugezwa muri Pariki y’Akagera yabyaye ibibwana bitatu, bifatwa nk’amateka yaherukaga mu imyaka 20, kuko intare zari zaracitse mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), batangaje ko ibi bibwana bigaragaza ko bimaze ibyumweru bigera kuri bitatu bivutse nyuma yo kubibonana na nyina Shema kuri uyu wa gatatu tariki 12 Gicurasi 2016.

Kuvuka kw’ibi bibwana ni amakuru meza kuri pariki kuko byongereye umubare w’izabagamo zikagera ku 10 zarimo ibigore bitanu n’ibigabo bibiri, byakuwe muri Pariki Tembe Elephant Park yo muri Afurika y’Epfo.
Ubuyobozi bw’iyi pariki kandi butangaza ko kuva zagezwa muri iyi pariki mu kwezi kwa Kamena 2015, zongereyeho 23% by’abashyitsi bayisura kuko abagera ku bihumbi bine bahise bahatemberera mu mezi macye yakurikiye.

Ohereza igitekerezo
|
Intare hari ubwo ari imbwa?
ngo yabyaye ibibwana..!bavuga ko yabwaguge ibibwana...
Ntabwo intare ibyara, irabwagura. Habyara umuntu. Habyara inka, imbwa irabwagura.