Kuri iki gihe haracyaboneka indwara nka malariya n’ibindi byorezo bituruka ku dukoko bigihitana ubuzima bwa benshi (Tropical deseases), cyane cyane abaturiye ibice bigaragaramo amashyamba ku isi (Tropical regions).

Ariko iyo urebye ibyo isi imaze kugeraho mu iterambere ugasanga izo ndwara n’ibyo byorezo nta muti birabonerwa, nk’uko Mme Jeannette Kagame yabitangarije mu kiganiro cy’Umuryango END Fund cyari kigamije kurebera hamwe uko izi ndwara zacika burundu, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Muri iki gihe hari iterambere hanahangwa n’udushya mu mpane zose z’ubuzima, ibidukikije, ku bibazo by’iterambere, guhuza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga, bibyumvikana uburyo hari igice kinini cy’abatuye isi bagihangayikishijwe n’ibyorezo byakabaye bimaze igihe kirekire byaraciwe.”

Yagaragaje uburyo ku isi izi ndwara zituruka zihitana abagera ku bihumbi 500 buri mwaka, n’abagera kuri miliyari n’igice ku isi bakaba barigeze gufatwa byibura n’imwe muri izi ndwara.
Ku rundi ruhande, Mme Jeanette Kagame asanga iki gikorwa cyo kuganira kuri iki kibazo cyari gishamikiye ku Nama y’ubukungu bw’isi yari iteraniye i Kigali, ari imwe mu nzira zo kugishakira ibisubizo birambye.
Ohereza igitekerezo
|