Gitifu akurikiranyweho kunyereza imfashanyo y’abatishoboye

Karemera Ignace wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, afunzwe akekwaho kunyereza ibiryo byagenewe abatishoboye.

Yafashwe kuwa Kane tariki 12 Gicurasi 2016 ahita afungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Karangazi, nk’uko byemejwe na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Birababaje umuyobozi kurya inkunga igenewe abatishoboye. Yakanyuzwe n’umutungo we ndetse n’umushahara Leta imuha buri kwezi. Buriya yariye abo ashinzwe kuyobora.”

Ibyo biryo yanyereje ni iby’abaturage biganjemo Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya n’abarumbije imyaka bagenewe ibigori bingana na toni imwe ariko we arabigurisha.

Avuga ko abantu barya iby’abaturage batazajya bihanganirwa kuko biba byaratanzwe ngo bigire aho bibakura n’aho bibageza.

Karemera arashinjwa icyaha cyo kurigisa umutungo Leta yageneye abaturage. Ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 325, igena igifungo kuva ku myaka irindwi kugera ku 10 n’amafaranga yikubye incuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo wononwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Arikose bagitifu kobakomeje kwigira nabi ujya kubaka sarvis ntibayiguheneza uwowe mumuhane bimukwiye twabatoreye icyi NGO barge abacyene ubwomurumva tuzonjyera kubatora koko murakoze

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

uyu ni ingona

uwimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Niba aribyo koko nikibazo toni imwe koko.Narigizengo wenda ni ikamyo wenda

emmy yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

KABISA BIRABABAJEKURYA INKUNGAYABATISHOBOYE GUSATURASHIMIRAPARISI IHITAIKURIKIRANAIBIBAZO BYABATURANGE

NKURUNZIZATEWO yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

kurya ibigewe abaturage ni ikosa ribi nibamukatire urumukwiye

elias yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka