Ibi bishyimbo bimwe bikungahaye ku butare bishingirirwa. Abaturage batandukanye muri ako karere barabihinga kuburyo nko mu murenge wa Cyanika gusa hari hegitari 15 bihinzeho, byatangiye kuzana imiteja.
Shiragahinda Augustin, umaze imyaka ine abihinga, avuga ko kwita ibyo bishyimbo “Kiryumukwe” ari icyubahiro babihaye nkuko mu muryango Nyarwanda umukwe ari umuntu ukomeye.
Shiragahinda akomeza avuga ko kubiha icyubahiro babitewe n’uko bitanga umusaruro mwinshi, bigatanga amafaranga menshi kandi bikaryoha kurusha ibindi bisanzwe.
Ahamya ko kuri hegitari imwe yezaho toni zigera kuri ebyiri n’igice. Mu gihe ngo ibisanzwe yasaruragaho ibiro 800 gusa. Ibyo bishyimbo bya “Kiryumukwe” kandi ngo ku isoko bigura 600Frw mu gihe ibindi bisanzwe biba bigura 300Frw.
Shiragahinda avuga ko ku mwero wabyo agurisha toni n’igice yabyo akabona ibihumbi 900Frw. Yungamo avuga ko kuva yabihinga abasha kurihira abana be batatu biga mu mashuri yisumbuye. Ku gihembwe kimwe ngo abatangaho amafaranga agera ku bihumbi 300.
Akomeza avuga ko muri rusange ibishyimo bya “Kiryumukwe” byatumye akungahara. Agira ati “Abana mu mashuri makuru nkabatangira ‘minerval ku buryo butangoye, nkabatangira mitiweri, bakambara neza, mbese mu rugo harakeye.”
Ibyo bishyimbo bikungahaye ku butare abaturage babihabwa n’ikigo cy’u Rwanda cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku bufatanye n’umushinga witwa Harvest Plus n’umuryango w’Abanyamerika witwa USAID.
Tariki ya 13 Gicurasi 2016, ubwo abakozi b’iyo mishinga basuraga abahinzi b’ibyo bishyimbo, mu murenge wa Cyanika, batemberejwe aho ibyo bishyimbo bihinze kandi banabagaburira bimwe mu byo basaruye.
Malik Haidara, umukozi wa USAID, ukurikiranira hafi umushinga w’ibyo bishyimbo, yasabye abahinzi kubirya cyane aho kubugirisha gusa kuko bikungahaye ku ntungamubiri zituma amaraso atembera neza mu mubiri.
RAB nayo yizeza abahinzi ko abo bitarageraho nabo bizabageraho bidatinze binyuze mu batubuzi b’imbuto yabyo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo bishyimbo bikwiye gukwirakwizwa mû gihugu José aho byakwera maze rubanda twese tugakungahara .Ariko mwihutire kubishyira ku maguriro y’imbuto muri buri karerre abashzka gukirz vuba babihafzte