Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryatanze ikirego muri CAF ko umunyezamu wa Uganda afite ibyangombwa bibiri biriho imyaka itandukanye, ikipe ya Uganda yaje guhita isezererwa nyuma yo gusanga icyo kirego gifite ishingiro.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 igomba kuzahita ihura na Misiri

Ferwafa yemeje aya makuru
Ibi kandi byaje kwemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri iki gitondo ribinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Iyi kipe y’igihugu ya Uganda ikaba yahanwe kubera umunyezamu wayo witwa James Aheebwa byagaragaye ko afite ibyangombwa byo mu ikipe ya Vipers yakoresheje mu mikino ya CAF aho yerekanaga ko yavutse taliki 27 Werurwe 1997, mu gihe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje 20 ya Uganda ku mukino bakinnye n’u Rwanda handitse ko yavutse taliki ya 19 Gicurasi 1998.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ferwaf izashimire DADY BIRORI kuko yabijyishishe ubwenjye.
nibyiza kuba ukuri kumenyekanye ariko umutoza ahite amenya icyogomba gukora kurango abanyarwanda bishime