Bamwe mu baturage batuye hafi y’iki kiraro bavuga ko hashize amezi abiri ashize iki kiraro gihagaritswe ku bw’umutekano w’abagenzi kubera cyangiritse, ariko binagirai ngaruka ku buhahirane bw’abatuye Nyanza na Ruhango.

Ndabarasa Jean Luc utuye hafi y’iki kiraro mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwahagaritse ibinyabiziga kukinyuraho nk’uko byari bisanzwe.
Agira ati “Hari umuhanda wahise ukorwa wo kuzenguruka ariko kubera ko wakozwe ari uwo kwifashisha hari imodoka nini zitabasha kuwunyuramo zikoreye ibicuruzwa.”
Uyu musore yatangaje ko ibyo bikunze kuba cyane nk’iyo imvura yaguye, kuko uwo muhanda bakoze bawita uwo kwifashisha hari ubwo uba wanyereye, bamwe mu batwaye ibinyabiziga bakawunyuramo ari ikibazo.

Ati “Abaturage bacu bo mu karere ka Ruhango baza kurema isoko rya Nyanza akenshi iyo baje baza bikoreye ibicuruzwa iyo basanze umuhanda wapfuye biba igihombo ku karere kacu n’ubwo bidahoraho.”
Uwitwa Fiacre Mbagariye ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri aka gace, we avuga ko iyo ageze kuri icyo kiraro atabasha kukinyuraho ahubwo ajya kuzenguruka icyo gihe akahatakariza lisansi nyinshi.
Avuga ko isanwa ry’ikiraro cya Mpanga rikwiye gukorwa mu buryo burambye ngo kuko atari ubwa mbere icyo kiraro gisenyutse.

Ati “Mu mwaka wa 2013 hari ikamyo yari ipakiye umucanga yakinyuzeho nabwo kiracika bayisanga munsi. Icyo gihe cyarasanwe none n’ubu isuri yatumye kitongera gukoreshwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntanzinda Erasme yatangarije Kigali Today ko hari ingamba zafashwe kugira ngo ikiraro cya Mpanga cyubakwe mu buryo burambye.
Yijeje abaturage ko byemenyeshejwe urwego rw’igihugu rubishinzwe ku buryo mu byumweru bibiri kizaba cyasanwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|