Bahangayikishijwe n’ubujura bwa moto bwifashisha kuyobya ubwenge
Abamotari bo mu Karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’ubujura bwa moto bwadutse, aho abajura babanza gusinziriza ba nyirazo.
Imiti ikoreshwa mu gusinziriza umuntu kugera ubwo bamutwaye moto ntikiramenyekana, ariko abenshi bemeza ko bashukisha umumotari icyo kunywa bakayishyiramo.
Ntakirutimana Ramazani, umwe mu bamotari bakorera muri koperative COTAMON ikorera muri aka karere, avuga ko nawe azi abo byagiye bibaho bakabiba moto basinziriye nyuma yo kubaha fanta ziroze.
Agira ati “Uwo nzi umugenzi yaramuteze bageze ahitwa i Nasho asaba umumotari ko bajyana restaurant, agurira umumotari fanta, bamaze kuyipfundura amutuma ikarita ya telefone hanze, ubundi agarutse anyoye kuri fanta arasinzira yikangura bayijyanye moto.”
Hitayezu Jean Bosco umuyobozi wa koperative itwara abantu kuri za moto COTAMON ikorera mu Karere ka Ngoma avuga ko ubujura nk’ubwo bumaze kuba ku bantu babiri azi moto zabo zikiba.
Avuga ko bataramenya ibintu bakoresha bagashyira mu byo kunywa ariko ngo ibyo bakoresha bituma umuntu asinzira akazubara agata ubwenge maze moto bakayitwara bakamwaka n’ibyangombwa byayo.
Ati “Baba bafite amayeri menshi murabanza mugasangira ubundi bagashyiramo ibyo bintu utabizi. Nk’uwo nzi bamutumye umukoba I Kabarondo amuzanye bamubwira ko aza kumusubizayo amutegereza.Muri uko gutegereza nibwo bamuguriye icyo kunywa bashyiramo.”
Ubuyobozi bwa police mu karere ka Ngoma aherutse kugirana inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kwirinda kugira ikintu na kimwe banywa cyangwa barya bakiguriwe n’umugenzi igihe bari mu kazi.
Ati “Abamotari namwe mugomba kwicungira umutekano n’uwa moto zanyu.Ugasanga utwaye umugenzi umugejeje aho ajya atangiye kuguha amafanta. Kuki bazibashukisha mukazinwa kandi mwarumvise ko hari abazifashisha mu bujura bwa moto? Guhera ubu mubyirinde.”
Uretse ubujura nk’ubu bwa za moto, muri aka karere havuga n’ubujura bwa za moto bazisanze mu mazu nijoro, cyangwa aho baparitse nubwo zimwe zikurikiranwa zigafatwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|