Rayon Sports yongeye gutonekwa mu nkovu nyuma yo gutsindwa na Bugesera

Ikipe ya Bugesera FC yongeye gusubira Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera

Rayon Sports yongeye gutsindirwa i Bugesera
Rayon Sports yongeye gutsindirwa i Bugesera

Ni umukino wari utegerejwe cyane usibye amatsiko y’ibyagombaga kuwuvamo, ariko hari n’amatsiko yo kureba uko Rayon Sports yagombaga kuwitwaramo imbere ya Bugesera FC nyuma gutsindwa ndetse ikanakurwa no kugikombe niyi kipe yo mu ntara y’iburasirazuba umwaka ushize ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 28 umukino wakinwe mu minsi ibiri ndetse ukanarangwa n’imvururu.

Rayon Sports yagiye i Bugesera yitwaje ijambo "Ntabwo twabyibagiwe" mu rwego rwo kwibutsa ikipe ya Bugesera FC ko yibuka ibihe bibi iherutse kuhagirira. Rayon Sports yinjiye neza mu mukino isatira ubona ishaka gufungura amazamu hakiri kare ariko ubwugarizi bwa Bugesera FC ndetse n’umunyezamu Daouda Ibrahim Baleri bazibira neza.

Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye, ikipe ya Rayon Sports FC yaje gutungurwa nyuma yo kudahuza kwa ba myugariro, Bugesera FC yafunguye amazamu ku munota wa 20 igitego cyatsinzwe na Rugangazi Prosper arobye umunyezamu wa Rayon Sports Mugisha Yves.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati arinako ikipe ya Rayon Sports ikomeza gusatira kugeza ku munota wa 45 ikipe ya Bugesera yari ikiri imbere n’igitego 1-0.

Nyuma y’iminota 45, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri maze ubwo haburaga amasegonda, umukinnyi wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel yafunze umupira n’igituza, maze agushwa mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Habimana Yves.

Mu mikino itanu Rayon Sports imaze gukina, yatsinzwemo 3, itsinda 1,inganya 1
Mu mikino itanu Rayon Sports imaze gukina, yatsinzwemo 3, itsinda 1,inganya 1

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuruhande rwa Rayon Sports Aziz Bassane wari wavunitse, asimburwa na Ndikumana Asman naho Bugesera FC yinjiza Clement Joy asimbura Rugangazi Prosper wari watsinze igitego.

Aha wabonaga ko bishoboka ku mpande zombi kuko basatiranaga bya hato na hato ariko umukino ugakinirwa hagati cyane.

Ku munota wa 63, ikipe ya Bugesera FC yongeye gukora impinduka maze Akipseri Noibe yinjira mu kibuga asimbuye Dukundane Pacifique naho Rayon Sports FC yo ikora impinduka Ishimwe Fiston yinjira mu kibuga asimbura Habimana Yves.

Ku munota wa 77 w’umukino, ikipe ya Bugesera yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Byiringiro Valua ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mugisha Yves ananirwa guhagarika umupira.

Rayon Sports yakomeje gukora impinduka ireba ko ya kwishyura Bugesera cyangwa ikaba yatsinda n’umukino ariko nti byagira icyo bitanga mu minota 90 ndetse nindi ine y’inyongera yongeweho.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Bugesera FC ihise igwiza amanota 13 ifata umwanya wa 10 mu gihe Rayon Sports yagumanye amanota 17 ku mwanya wa gatanu.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Marine FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 21 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0.

Mukura VS yafashe umwanya wa munani n’amanota 16 nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0.

Mukura yatsinze Gicumbi ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa munani
Mukura yatsinze Gicumbi ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa munani

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka