Abakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta “JHPIEGO” bageneye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni.
Kuri uyu wa 24 Kamena 2016, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi byibutse abanyeshuri basaga 320 n’abarezi 25 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indirimbo Papa Wemba, umuhanzi wafatwaga nk’Umwami wa Lumba, yasize akoranye na Diamond bise “Chacun pour soi” yagiye hanze kuri uyu wa 24 Kamena 2016.
Sibomana Alphonse wararaga izamu mu kigo cy’Umuryango w’abahinzi “Ingabo” mu Karere ka Muhanga yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Umutahira w’Intore mu Karere ka Ngororero, Mukantabana Odette, aragaya abanyeshuri basoza Itorero ntibitabire urugerero, anasaba abarwitabiriye guhashya ubwo bugwari muri barumuna babo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba intore zisoje urugerero, kutagera hanze ngo zihindanye kuko zivuye ku rugerero, zibutswa ko ubutore bukomeza.
Abakobwa bavumbuye igihingwa cyera amasaro akoreshwa mu mitako mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batayabonera isoko kubera gukorera mu cyaro.
Umuryango nterankunga wa gikirisitu wita ku batishoboye “World Vision” waremeye amabati ibihumbi 45 abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Gakenke.
Senderi International Hit, umuhanzi nyarwanda ukunze kwitwa amazina menshi ajyanye n’ibihe runaka ndetse harimo n’irya Harvard, imwe muri Kaminuza ikomeye ku isi, ngo "koko yayinyuzemo".
Abarangiza mu mashuri y’imyuga VTC, barasaba kugirirwa icyizere kuko nabo bashoboye, bagasaba abantu kureka umuco wo gutumiza ibintu mu mahanga.
Umuryango IBUKA uvuga ko hakwiye kubaho ikigega mpuzamahanga cyabafasha gukora ibikorwa biteza imbere imiryango y’abishwe muri Jenoside.
Abaturage b’u Bwongereza batoye ko igihugu cyabo kiva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma y’amatora ya kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru harakinwa harakinwa Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare, ikazanitabirwa n’Abanyarwanda bakina hanze
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwahuguwe n’umushinga “Technoserve” ku kwihangira imirimo rwatewe inkunga ya miliyoni 13FRW.
Umwana w’umukobwa byagaragaraga ko avuye ku ishuri, yagejeje kuri Guverineri w’Intara y’uburengerazuba ikibazo cyo kutamenya inkomoko ye, bamwe kwihangana birabananira baraturika bararira.
Abanyeshuri baturutse mu bihugu 13 bya Afurika bamaze kwandikira Carnegie Mellon ishami ryo mu Rwanda bayisaba kuhigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwaye inka yavaga Karongi yerekeza i Kigali, ikoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, inka enye zihita zipfa naho ba kigingi babiri barakomereka.
Abanyeshuri biga mu gihugu cya Misiri bakomoka mu bihugu bihuzwa n’Uruzi rwa Nil, baramagana abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yabagizeho ingaruka bose.
Guverineri w’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, yamaze impaka abaturage n’Uruganda rw’Icyayi rwa Bisakura bari bamaze igihe bashinjanya kurengererana.
Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.
Nzayisenga Sylvestre, w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Boneza muri Rutsiro afuzwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayove akekwaho gutema inka y’umuturanyi bahoraga baterana amagambo.
Ministiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe witabiriye ibiganiro bihuje abapolisi bakuru b’ibihugu 10 by’Afurika, yabamenyesheje ko bahanganye n’abakomeye barwanya ubusugire bw’Afurika.
Mu myaka ibiri kuva 2012-2014, inkongi z’umuriro mu Rwanda zangije ibintu bifite agaciro ka miliyari eshanu.
Umukobwa w’imyaka 18 usanzwe ukora akazi ko mu rugo, yabyaye umwana w’umuhungu, avukana imitwe ibiri ku mugoroba wa tariki 22 Kamena 2016, nyuma y’iminota mike uwo mwana ahita apfa.
Madamu Jeannette Kagame yagiye muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ndetse no gukomeza umubano u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rumaze kwiteza imbere, rusanga ikibazo cy’ubushomeri bwugarije benshi, gituruka ku myumvire mibi yo kudakunda imyuga kandi itanga akazi ku buryo bwihuse.
Abagore bo mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa gusobanura neza uburinganire bukumvikana kuko ngo hari abagore bamwe bumvise nabi ihame ry’uburinganire, bigateza amakimbirane mu miryango.
Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Mugisha Janvier, arashinjwa kunyereza asaga miliyoni eshatu yo muri gahunda y’ubudehe.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kutarebera ibidahwitse mu bikorwa by’amatora hirindwa gutora abadafite akamaro.
Judith Heard arasaba abakobwa binjira mu mwuga wo kumurika imideli kwitondera ababagana, kuko hari abababeshya kubateza imbere nyamara bishakira ibindi.
Umushinga wa Techno serve ukorera mu Karere ka Ruhango, wateye inkunga imishinga y’urubyiruko ifite agaciro miliyoni 9Frw, nyuma y’amahugurwa bahawe.
Abanyeshuri batorewe guhagararira abandi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) barasabwa kuzamura umubare w’abanyeshuri bitabira gahunda z’ishuri.
Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, Amagaju yasezereye Police, Gicumbi isezerera Mukura, Rayon isezerera Police naho Apr isezerera Bugesera
Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bavugaga ubushize ko inyanja ngari zashyushye ku buryo byateza imyuzure; none ubu ngo zishobora gukonja bigateza amapfa.
Kiliziya Gatolika iri gusaba abaturage cyane cyane abayoboke bayo kwiyorohereza akazi kwifashisha Urubuga Irembo mu kwishyura serivisi za Leta.
Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kongera kubera i Kigali, rikazibanda ku bibazo byugarije Afurika, hakagaragazwa n’inzira byakemurwamo binyuze mu buhanzi n’ubugeni.
Ishuri ryigenga ryari ryatangijwe i Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ryahagaritswe kubera ko ryatangiye mu buryo butemewe.
Umuhanzi Olvis yanenze Vanessa Uwase baherutse gutandukana, kubera amagambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga amwita umwana mu rukundo.
Akarere ka Rwamagana karavuga ko imwe mu mihigo gafite yadindiye kuko abafatanyabikorwa bagombaga kugafasha kuyuzuza, batashyize mu bikorwa ibyo biyemeje.
Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Kamena 2016, mu ruzinduko rw’akazi.
Abanyabukorikori bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko igihe imirimo yo kuba akagakiriro izaba irangiye biteguye kubyaza umusaruro ibyo bakora.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze.
Abaturage batanze imigabane muri Sosiyeti y’Ishoramari y’Akarere ka Kamonyi, KIG, bayobewe iherezo ry’imishinga yavugwaga gukorwa none barasaba ubuyobozi kubabariza.
Senderi International Hit aherutse gutangariza abafana be ko yabonye umugabo w’ibigango umugira inama akanamurinda ariko aya makuru akomeje kuba urujijo.
Urwibutso rwa Jenoside rushya rurimo kubakwa mu Murenge wa Kibungo muri Ngoma ngo ruzafasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka kuko ruzabasha kubika imibiri mu gihe kirekire.
Pasiteri Mpyisi Ezra wabaye Umwiru ku ngoma y’Umwami Rudahigwa, asanga umuco Nyarwanda ntaho uzagera, nudashyirwa mu masomo yigishwa mu ishuri.