Indaki: Ibanga mu rugamba rwo kubohora Igihugu

Ikigo cy’Ingoro ndangamurage cyagaragaje indaki nk’ubwihisho bwari bwizewe mu rugamba rwo kubohora igihugu; kinazishyira mu bimenyetso by’umurage w’u Rwanda.

Indaki yabagamo uwari Umuyobozi w'Ingabo zabohoye Igihugu APR, ubu ni Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Indaki yabagamo uwari Umuyobozi w’Ingabo zabohoye Igihugu APR, ubu ni Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

U Mulindi wa Byumba mu karere ka Gicumbi, waje kwitwa u Mulindi w’Intwari, ni ho hari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni agasozi kari mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, gakikijwe n’indi misozi miremire; kariho uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwashinzwe mu 1965.

Indi ndaki y'umuyobozi Mukuru w'Ingabo APR abandi batari bazi.
Indi ndaki y’umuyobozi Mukuru w’Ingabo APR abandi batari bazi.

Amazu y’uru ruganda yagabweho igitero n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi muri Nyakanga mu 1992, hakaba ariho hagizwe icyicaro gikuru kugeza mu w’i 1994 ubwo hatangazwaga intsinzi yo kubohora Igihugu.

Aha ni ho hateguriwe amahame icyenda agenga Umuryango FPR-Inkotanyi kuri ubu, amenshi mu mategeko agenga Igihugu, uburyo bwo kugabana ubuyobozi, gucyura impunzi n’Amasezerano ya Arusha.

Ikigo cy’Ingoro z’umurage kirimo gusana no gutunganya inyubako zacumbikiye abayobozi ba FPR-Inkotanyi, hakaba hamaze gushyirwa mu Ngoro ndangamurage z’u Rwanda.

Abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi bose babaga bafite amazu babamo, ariko bakaba batari bayafitiye icyizere gihagije, bigatuma bacukura ubwihisho (indaki) hafi yayo.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari, Philimon Mugabo agira ati “Hano dufite inzu yabagamo Umukuru w’Ingabo; ifite ibyumba bitatu ariko ahanini yakoreraga muri iyi ndaki.”

 Inzu yabagamo Ministiri w'Ingabo kuri ubu, Gen James Kabarebe wari ushinzwe gufasha Umuyobozi Mukuru w'Ingabo za APR, nayo ngo yari ifite indake.
Inzu yabagamo Ministiri w’Ingabo kuri ubu, Gen James Kabarebe wari ushinzwe gufasha Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za APR, nayo ngo yari ifite indake.

Philimon Mugabo avuga ko iyi ndaki yari iyo ku ruhande yakoreshwaga na Parezida Kagame ku buryo abandi bantu batari babizi. Ati “Yagiraga indaki igaragarira amaso y’abantu, akagira n’izindi abantu batazi, kugira ngo yirindire umutekano ku giti cye.”

Aba ‘caders’ b’Umuryango RPF Inkotanyi babaga bayoboye intara (ahari impunzi z’Abanyarwanda hirya no hino mu bihugu bitandukanye), bari bafite inzu baza bagacumbikamo. Iyo nzu nayo yari ifite indake.

Ikibuga cy'Umupira cyabyaye ikipe ya APR.
Ikibuga cy’Umupira cyabyaye ikipe ya APR.

Umutwe wa FPR Inkotanyi warimo abagore nka nyakwigendera Inyumba Aloysia, Anne Gahongayire, Christine Mutoni n’abandi. Abagore muri FPR ahanini bari bashinzwe ubukangurambaga n’ubuvuzi.

Ikibuga cy’umupira cy’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi nacyo gifite amateka akomeye, kuko ari ho Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Ingabo z’u Rwanda, APR yashingiwe.

Iki kibuga kandi nicyo cyatorejweho Ingabo 600 zajyanye n’abayobozi bakuru ba FPR mu Nteko Ishinga amategeko; ndetse niho uwari Umuyobozi wa FPR, Alex Kanyarengwe yambikiye amapeti abasirikare bakuru barimo Umukuru w’Igihugu kuri ubu.

Uruganda rw'icyayi rwo ku Mulindi rurimo sale yatamirwagamo na ba Kamaliza.
Uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi rurimo sale yatamirwagamo na ba Kamaliza.

Mu nyubako z’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi harimo icyumba kinini cyaberagamo ibitaramo, hakaba ari ho abahanzi nka Kamaliza, Mariya Yohana, Muyango, Masamba n’abandi bazaga gukumbuza abantu u Rwanda; bigatuma batanga umusanzu wo gushyigikira urugamba.

Umuyobozi w’Ingoro z’umurage z’u Rwanda, Amb. Robert Masozera avuga ko ku Mulindi w’Intwari hagiye gutunganywa kugeza mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2018.

Icyo gihe ngo hazaba hashyizwemo amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, harimo ibikoresho nk’imbunda, ibya Radio Muhabura n’ibindi byakoreshejwe; amafoto n’amashusho yo guhera mu Rugano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

munyamakuru wibeshye ingabo 600 zitoreje ibungwe ntabwo ari kumurindi twimukiye kumurindi tugiye gutegereza kuza Kigali ntabwo twitoreje kumurindi mujye mubaza neza bariya mubaza bamwe ntabyo baba bazi jye mbivuga narindimo sibyo mbwirwa

emy yanditse ku itariki ya: 2-06-2017  →  Musubize

Emy, mwarakoze cyane kurwanirira igihugu cyacu, Imana ibahe umugisha

venuste yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka