Atunzwe no kuvuga amakuru yigana radiyo (Video)

Wumvise Uzabakiriho Elisé abwira abantu amakuru wagira ngo ni umunyamakuru wabigize umwuga nyamara ngo ntaho yabyize.

Uzabakiriho ari mu modoka mu Mujyi wa Rwamagana, abwira abantu amakuru
Uzabakiriho ari mu modoka mu Mujyi wa Rwamagana, abwira abantu amakuru

Uyu musore ufite imyaka 23, azwi mu Mujyi wa Rwamagana aho agenda abwira abantu amakuru, baryoherwa bakamwishyura amafaranga uko babyifuza.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga mu Mujyi wa Rwamagana ari mu modoka hamwe n’abandi bantu, Uzabakiriho yabasanze muri iyo modoka atangira kubabwira amakuru atandukanye arimo n’ajyanye n’amatora yegereje.

Abari muri iyo modoka, batangajwe n’uburyo yavugaga ayo makuru adategwa nk’abanyamakuru babigize umwuga bakora ku maradiyo cyangwa kuri tereviziyo.

Uzabakiriho, uvuka mu Karere ka Kayonza yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko uburyo avugamo amakuru abikora agendeye ku banyamakuru bavuga amakuru ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda.

Akomeza avuga ko amakuru abwira abantu ari ayo asoma mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bikorera kuri interineti cyangwa ayo aba yumvise ku maradiyo.

Ayo makuru asoma muri ibyo binyamakuru ngo ayageraho iyo yabonye amafaranga yo kujya mu nzu zicuruza interineti (Cyber Café).

Uzabakiriho avuga ko atibuka igihe nyacyo yatangiriyeho kujya abwira abantu amakuru.Ahamya ko akiri umwana yajyaga ajyana na nyina gusenga agataha ibyo bigishije mu rusengero yabifashe mu mutwe akabibwira abantu.

Nta kandi kazi afite uretse ako kwirirwa azenguruka mu Mujyi wa Rwamagana ashaka abantu abwira amakuru bakamuha amafaranga. Ntavuga amafaranga yinjiza ku munsi ayakesha ibyo akora.

Gusa ahamya ko abonye abamwitaho, bakamufasha kuzamura iyo mpano ye byamufasha akabasha kwikura mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Uyu musore akorerwe ubuvugizi abone akazi kuko afite impano yihariye kandi afite umuhamagaro kuko buwabishobora ntiyabasha kuzenguruka mumodoka

Hakuzimans yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ngiz’amahirwe yo kubonana n’uyu musore, twagera kure kbs. nanjye ibintu bya journalisme ndabifana sana

Makuza yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ntabwo arimpano ituruka kubukene ahubwo kubwenge.silo abalone twese dushoboye akakazi kuyu Mugire.

Ngoga yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

ni ubwenge nimpano itagira buriwese burya umunu icyo uzabacyo muragendana

Claver yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Njye Ndumva uwo mwana yafashwa bakamugenera short courses zijyanye n’itangazamakuru ubundi KT press ikibikaho iyo talent igasanga izindi kbsa. Turabemera.

Dudu yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

YEWE NTIBISANZWE PEE!! NANGE NDAMUZI GUS’ARASHOBOYE AHUBWO AKWIRIYE UBUFASHA

revocat yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

uwo musore akeneye ubufasha kuko impano nk iyo igira abantu bake

ahishakiye yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Uwo musore naramubonye numuhanga kabisa

BARIYANGA AMZA yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Rwose uno mwana wumusore mukunda kubi.yize ibyahe nyabusa.nibabana basabiriza gusa we asaba hari nicyo yatanze.ariko amakuru ayavuga nezaaaaaaaa adategwa pe kandi aba ari update kumakuru yose

KKKKKKK yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Ndumva Abaye Yarize Yadepoza Agahabwa Akubunyamakuru Kuko Niyo Mpanoye

Rukundo yanditse ku itariki ya: 4-06-2017  →  Musubize

uwo mutipe ararenze tuu ! nakomereze aho arabashaa kabisa

DJIHADI yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Hari impamyabushobozi iruta talent! Akwiye akazi pe

On target yanditse ku itariki ya: 4-06-2017  →  Musubize

Iyi nimpano ipfukiranwe n’ubukene.

DIDI yanditse ku itariki ya: 3-06-2017  →  Musubize

Mbega impano yigendera..Kt press imuhe akazi kuko arashoboye peee....!!!!

Ngosha yanditse ku itariki ya: 2-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka