Hamaze kubarurwa imiryango 7797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside barangije amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) werekana ko imiryango ibarirwa mu 7797 ariyo imaze kugaragara ko yazimye muri Jenosdie yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Rubavu
Umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Rubavu

GAERG yabitangarije mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye, wabereye i Rubavu, tariki ya 27 Gicurasi 2017.

GAERG igaragaza ko iyo miryango yose yabaruwe mu turere 17 muri 30 tugize u Rwanda.

Umuryango wazimye bivuze ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo miryango 7797 yari igizwe n’abantu 34823. Mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro honyine habarurwa imiryango yazimye 886 yari igizwe n’abantu 4256, yabaruwe muri uyu mwaka wa 2017.

Mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro honyine habarurwa imiryango yazimye 886
Mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro honyine habarurwa imiryango yazimye 886

Mu Karere ka Rubavu hibukirwa imiryango yazimye, benshi biciwe kuri Komine Rouge, ahiciwe Abatutsi kuva mu 1973, bakuwe mu Bigogwe, Kibirira na Gisenyi.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Komine Rouge hashyinguye imibiri 4500 gusa, umubare muto hagereranyijwe n’Abatutsi bahiciwe.

Umuyobozi wa GEARG, Olivier Mazimpaka avuga ko kuba hari imiryango yazimye bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yateguwe.

Agasaba abagize uruhare muri Jenoside gutanga amakuru yaho bashyize imibiri.

Agira ati "Turagira ngo tubwire abatwiciye abacu ko turiho, ntitubasaba byinshi, kutwereka abacu tutazi aho bajugunywe."

Ibikorwa byo kwibuka imiryango yazimye byatangiye ku itariki ya 06 Kamena 2009. Uwo muhango wabereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntibazizima twararokotse tuzakora ibyubutwari kugirango ubutwari bwanyu butazatobangwa nabagamije gusenya

qualith yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Turashimira abanyamuryango ba GAERG ku gitekerezo cyiza bagize cyo kwibuka aba badafite ababibuka kubera ko imiryango yabo yazimye ntihasigare nuwo kubara inkuru. Ntibazazime nukuri tugume dusigasire amateka yabo.abana babo twiri kuzamenyana abuzukuru babo bari kuzamenyana n’abana bacu, hari byinshi bari kuzamarira igihugu bakundaga. Imana ibakire mu bayo natwe tuzabahoza ku mutima.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka