Munyanshoza yasobanuye uburyo barokoye Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi

Munyanshoza Dieudonné ahamya ko kurokora Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi byabasabye iminsi ine, bataruhuka, barwana na Ex FAR.

Munyanshoza avuga ko kurokora Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi byasabye iminsi ine
Munyanshoza avuga ko kurokora Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi byasabye iminsi ine

Munyanshoza wari uri muri batayo y’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi yarokoye Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi, yatangaje ibyo ku wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2017, mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe bahungiye i Kabgayi.

Iyo ni na yo tariki ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zabohoyeho Kabgayi.

Asobanura ko icyo gihe abasirikare ba Ex FAR bavuye i Kigali bagana mu majyepfo bahunga bari kumwe n’imiryango yabo, bageze i Gitarama bakambika ku Rucunshu nko muri metero 500 uvuye i Kabgayi.

Aho ngo niho Ex FAR yavaga ikajya gufasha Interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

Munyanshoza avuga barwanye na Ex RAR bamara iminsi ine, ijoro n’amanywa, bataruhuka bagambiriye kurokora abo Batutsi

Akomeza avuga ko ku itariki ya 02 Kamena 1994, ku manywa y’ihangu aribwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zimaze kwirukana abasirikare ba Ex-FAR maze Kabgayi irabohorwa abatutsi bari bakiriho barokoka gutyo.

Akomeza avuga ko yakomerekeye muri urwo rugamba ku buryo ngo agifite n’isasu mu nda.

Agira ati “Nari mfite ishyaka ryo kuza kubohora abari mu kaga kuko nanjye hano narahafungiwe nzi uko byari bimeze nabi.

Njyewe ndi uw’i Cyangugu ariko banzanye mu bitwaga ibyitso dufungirwa mu nzu yo mu kuzimu muri gereza ya Muhanga. Mpavuye numvaga ngomba kurwana kugera ngeze aho nafungiwe.”

Muri uwo muhango hashyinguwe imibiri 11 y'Abatutsi bazize Jenoside yabonetse nyuma
Muri uwo muhango hashyinguwe imibiri 11 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse nyuma

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasfari Esperence atangaza ko kwibuka Abatutsi baguye i Kabgayi bikwiye kujyana no gushimira Inkotanyi zarokoye abakiriho.

Agira ati “Ni ngombwa gushimira ingabo z’Inkotanyi n’uwari uziyoboye, umugabo umwe ku isi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa utabona ahandi, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Kagame Paul.

Iyo ataza kuba intwari, usibye no kurokoka, ntabwo tuba tugihuriraa hano ngo tubivuge tuganire turire twibuke abacu tunafata ingamb zo kurwnya icyakonger gutanya abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushimira Inkotanyi zarokokeye abari bahungiye i Kabgayi, muri ako karere hashyizweho gahunda yo gufasha abasirikare bafite ubumuga bw’umwihariko.

Uyu muyobozi ahamya ko bamaze kububakira inzu ebyiri zo guturamo kandi ngo bari no kubafasha mu buryo buhoraho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango barimo Minisitiri Nyirasfari Esperence
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango barimo Minisitiri Nyirasfari Esperence
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Italiki ya 02/06/1994, italiki itazibagirana mu mateka ya benshi. i Kabgayi harokokeye abatutsi benshi baturutse impande zose z’igihugu.

Abari bahari cyane abari mu iseminari nto muribuka ukuntu abahutu bari mu iseminari bisohokeye hagasigaramo abatutsi gusa kuko ntaho bari bafite ho kujya hanyuma ex Far igashinga imbunda ya rutura ahitwa i Fatima yo kubarangiza.

Turashima ingabo zari iza RPA kuko uwo munsi iyo zitahagera uwo munsi ubanza ntawari kurara atishwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka