Mu kiganiro twagiranye na Ndayishimiye Eric Bakame, umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yadutangarije ko mu muco usanzwe uranga iyi kipe, bategura umunsi wo kwakira abakinnyi bashya, bagakorerwa igikorwa kizwi nko kunnyuzurwa no guhabwa karibu.
Bakame yadutangarije ko n’abakinnyi batari baherutse guhamagarwa nka Rucogoza Aimable Mambo, nawe azahabwa ikaze hamwe n’abandi bakinnyi bashya barimo Mugisha Gilbert wa Pepiniere na Iradukunda Eric Radu wa AS Kigali.
"Twari tumaze igihe kirekire tudahura, umutoza ni mushya, harimo n’abakinnyi bashya, ni umutoza utareba izina ngo uyu ni runaka, ni umutoza bigaragara ko atazigera avugirwamo ngo hagire umubwira ngo runaka ntiyakinnye."

Asobanura uko bazannyuzura ...
"Ubundi tugira umuco wo kwakira abashya cyereka uramutse uhindutse, naho ubundi abakinnyi bashya tuburiza ameza bakaturirimbira, kuko nka ba Mambo n’ubwo bigeze guhamagarwa kera, ubu na bo kubakorera pasiporo ni bundi bushya, ubu dutegereje ko n’abakina hanze bose bahagera, maze abakinnyi bashya tukaburiza ameza bakaturirimbira tukabannyuzura tukabaha karibu" Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports.

Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police Fc), Kwizera Olivier (Bugesera Fc)
Abakina inyuma:Rucogoza Aimable (Bugesera), Nirisarike Salomon (AFC Tubize), Nsabimana Aimable (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany) , Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Iradukunda Eric (AS Kigali)
Abakina hagati: Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia), Bizimana Djihad (APR Fc), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany ), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Niyonzima Haruna (Young Africans), Kalisa Rachid (MFK Topvar Topoľčany )
Abakina imbere: Tuyisenge Jacques (Gor Mahia), Usengimana Danny (Police Fc), Mugisha Gilbert (Pepiniere), Sugira Ernest (As Vita Club) na Mico Justin (Police Fc)
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nabazaga umutoza mukuru w’igihugu kuki yasize umuzamu wa apr fc wa kabiri yaba yararebye reyon na apr fc?
Match ya rayon na APR yabaye ikipe yigihugu yarahamagawe
Oya ibyo byazana umwuka mubi, mubihagarike,
aho bakame nanjye ndamushyigikiye ntabwo bagomba kugenda nkabagiye mukabari kandi hari nako bakubwirango"karibu bosi"
Uwo ni umucomwiza wokubakira kabisa.