Inzobere mu kuvura amaso, indwara z’abana, indwara z’imbere mu mubiri, izo mu muhogo no mu matwi no mu mazuru, iz’amenyo, ndetse n’abavura indwara zibagwa kimwe n’inzobere mu by’imirire, bazindukiye ku kigo nderabuzima cy’i Rwaniro, maze bavura abarwayi bari bahaje.
Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr.Augustin Sendegeya, avuga ko ibi bikorwa byombi biyemeje kubigira ngarukamwaka mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo ni nk’uburyo bwo kugaragaza ko noneho abaganga batica, nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside, ahubwo bagira uruhare mu kurengera ubuzima no gufasha abaturage gukemura bimwe mu bibazo bafite.
Iyi gahunda yatumye hari abari barwaye indwara basa n’aho bihoreye biyemeza kuzivuza, nk’umukecuru witwa Domina Nyiraneza uvuga ko amaze igihe kitari gitoya arwaye amaso, amuryaryata nk’aho bayasutsemo urusenda.
Nyiraneza avuga ko yatinze kuyivuza kuko yumvaga atarabona ubushobozi bwo kugura indorerwamo z’amaso, kandi abantu baramubwiraga ko byanze bikunze ari wo muti azahabwa.
Yicaye ku rubaraza rw’ivuriro ry’i Rwaniro, ahumirije kuko hari umuti abaganga bari bamaze kumushyira mu maso bamuvura, uretse ko n’ubusanzwe atabona neza, yagize ati “ahari bazamvura nkire.”
Hari n’ababashije kubona impapuro zibemerera kujya kwivuriza kuri CHUB nyamara bari bamaze igihe bivuriza ku kigo nderabuzima batarabyemererwa nka Emerita Mukamana, ubabara ibice byinshi by’umubiri cyane cyane mu gatuza.
Yagize ati “bakuvuraga ukagaruka, bwacya bakaguhindurira imiti ariko ntibigire icyo bitanga. Ngize umugisha mbonye taransiferi [transfert], rwose ndumva ningera imbere ya dogiteri, n’ubwo ntakira nakoroherwa.”
Hasuzumwe abantu basaga 230, 60 muri bo bahabwa impapuro zibemerera kuzajya kuri CHUB kugira ngo basuzumwe byimbitse bityo babashe kuvurwa.
Uretse kuvura, abakozi ba CHUB banatanze inka 22 zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye b’i Rwaniro.
Kugeza ubu aba bakozi bamaze gutanga inka 108, zigurwa mu mafaranga angana n’abiri ku ijana bigomwa ku mushahara w’ukwezi kumwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|