Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana wari umaze iminsi agarutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasezerano na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yamaze kubona ikipe yabigize umwuga yo muri Canada

Biteganijwe ko Bonaventure ugomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere, azahita atangira no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga abiri mu kwezi gutaha kwa Kamena, ari yo Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Bonaventure uheruka kwegukana agace ka gatatu ka Rwanda Cyclig cup y’uyu mwaka kitiriwe Kwibuka (Race to remember), akaba ari na we wegukanye Shampiona y’igihugu umwaka ushize, yerekeje muri iyi kipe gusimbura umukinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Edward Greene wabonye ikipe ku mugabane w’i Burayi.
Uwizeyimana akaba abaye Umunyarwanda wa kane uri gukina mu ikipe yo hanze y’u Rwanda nyuma ya Adrien Niyonshuti ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel na Areruya Joseph na bo bakinira Dimension Data y’abakiri bato, ndetse na Valens Ndayisenga ukinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho duheruka mutubwira ngo babonye amakipe ariko ntimujya mutubwira uko bitwara nyuma yaho.
tubaye tubashimiye
Ariko ko nta narimwe mujya mutubwira ago bazajya bahembwa. ngubtwumve niba bifite umumaro?