Boroherejwe gukoresha ikoranabuhanga rigaragaza abanyeshuri basiba n’abata ishuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bibiri byo muri Rwamagana bahamya ko nyuma yo guhabwa interineti y’umwaka wose bizatuma bakoresha neza ikoranabuhanga rya “Urubuto”.

Abarimu b'i Rwamagana bari kwerekwa uburyo bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya Urubuto
Abarimu b’i Rwamagana bari kwerekwa uburyo bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya Urubuto

Babitangaje ubwo sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yahaga ibyo bigo by’amashuri birimo Urwunge rw’amashuri rwa APGIE n’Urwunge rwa APPEGA Gahengeri, interineti y’umwaka wose muri gahunda yayo yise “21 Yello Care”, ku wa kane tariki ya 01 Kamena 2017.

Ikoranabuhanga rya “Urubuto Education System” ni uburyo bukoreshwa mu gukurikirana imyitwarire y’umunyeshuri umunsi ku munsi, hakiyongeraho guhuza uburyo amafaranga y’ikigo yinjira n’ibindi birebana n’ubuzima bw’ishuri.

Iryo koranabuhanga ryatangijwe na BK TecHouse yashyizweho na Banki ya Kigali, rimaze kugera mu bigo by’amashuri 40 byo mu Rwanda.

Kayitare Devide umukozi wa MTN, ahamya ko guha interineti ibyo bigo bizatuma babasha gukoresha ikoranabuhanga rya “Urubuto” kuko rizabafasha mu buzima bw’ishuri butandukanye.

Ahamya ko iryo koranabuhanga rizafasha ibyo ibigo kumenya neza abana bata ishuri kuko rikoranye uburyo bwo kumenya umunyeshuri wiga n’utakiga.

Agira ati “Mu gihe abarimu bajyaga kubara abanyeshuri biga n’abatiga ubu buryo bw’Urubuto ruhita rukwereka ko umunyeshuri amaze igihe runaka atiga ku buryo byoroshye kumenya abataye ishuri mu gihe runaka.”

Urubuto ituma abarimu n'ababyeyi bakurikirana ubuzima bw'umwana ku ishuri
Urubuto ituma abarimu n’ababyeyi bakurikirana ubuzima bw’umwana ku ishuri

Urubuto kandi ituma ababyeyi bashobora gukurikira imyigire n’imyitwarire y’abana babo bakoresheje telefone zigendanwa ariko zigezweho zizwi nka “Smartphone”. Bakanda *775# bagakurikiza amabwiriza bikabaha amakuru kuri abo bana.

Abarimu bahawe amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga ry’Urubuto bavuga ko ari uburyo bubafasha kwihutisha akazi kabo.

Umwarimu witwa Niyonsenga Jean Damour uvuga ko ubu buryo bubafasha gukora indangamanota y’abanyeshuri vuba batiriwe bandika n’ikaramu ku mpapuro kandi bukanabafasha kumenya abana batakoze ibizamini n’ababikoze mu buryo bworoshye.

Akomeza avuga ko interineti babahaye izamara umwaka wose izatuma bakoresha neza iryo koranabuhanga.

Iyo gahunda ya MTN yiswe “21 Yello Care” izakorwamo ibikorwa bitandukanye byo gutera inkunga ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda basobanurira abanyeshuri b'i Rwamagana gahunda ya “21 Yello Care”
Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda basobanurira abanyeshuri b’i Rwamagana gahunda ya “21 Yello Care”
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzashake uburyo umuntu yajya ashaka amanota afite mu kizamini cya leta

allas yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

kureba amanota

iradukunda christian yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka