Leta yashyizeho gahunda zitandukanye mu kurwanya imirire mibi igira ingaruka mu mikurire y’abana, ariko ntizihagije kuko abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira bagera kuri 38%.
Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bafite gahunda zizayifasha kugera ku ntego yihaye kuri iki kibazo, nk’uko yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigo Africa Improved Food (AIF), tariki 31 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Uru ruganda ni ingirakamaro kandi ni ubuhamya bugaragaza uruhare rw’abikorera rutuma bazana ishoramari rikenewe. Guca imirire mibi ni inshingano kandi n’u Rwanda rwiyemeje guca iki kibazo bitarenze umwaka wa 2025.”
Umuyobozi mukuru wa AIF Ali Amar, yavuze ko kuba u Rwanda rworohereza ishoramari biri mu byatumye iki kigo kigira iterambere mu bikorwa cyazanye mu Rwanda.
Ati “Twiyemeje gukomeza gushora imari mu hazaza hacu mu Rwanda, kuko twizera ko iki gihugu gifite amahirwe menshi gitanga. Tuzakomeza gukora ibishimisha isoko. Biciriritse kandi Abanyarwanda n’abo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba bibonamo.”
Uruganda AIF yatangiye mu Rwanda ni rwo rwa mbere rwo kuri uru rwego yaba ifunguye muri Afurika. Rukaba rukora igikoma cyagenewe abana n’abagore, kandi kikaba gikoranye ibikenewe byose byuzuyemo intungamubiri.
Uru ruganda rufite agaciro ka miliyari zirenga 50Frw, rwatangiye gukora guhera muri Nzeri 2016, rukora igikoma kizwi nka “Nootri” n’andi mata yitwa “Shisha kibondo.” Rukorera mu gice cyahariwe inganda giherereye i Masoro, rugakoresha abakozi 300.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|