Senderi ntiyiyumvisha aho bamwe bahera bamupinga
Umuhanzi Senderi International Hit yasazwe n’ibyishimo ubwo yaririmbiraga bwa mbere muri Kigali Convention Centre yemeza ko ari umuhigo ahiguye.

Senderi ari mu bahanzi baririmbye ubwo intore z’Abanyamakuru, Abahanzi n’abakora ibijyanye na siporo bahuraga na Perezida Paul Kagame, muri Kigali Convention Center (KCC) ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017.
Nyuma yo kuririmba, uyu muhanzi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe maze ajya ku rubuga rwe rwa Instagram asobanura imvano y’ibyishimo bye.
Agira ati “Ni ubwa mbere ndirimbiye muri (Kigali) Convention (Centre). Nyagasani wakoze! Mu mihigo nari mfite n’uyu wari urimo wo kuririmbira muri Convention.”
Akarusho noneho nkaririmbira abanyamakuru banzamuye kugira ngo mbe ndi Hit. Nkaririmbira abahanzi bagenzi banjye, nkaririmbira abakinnyii bose mu ngeri zitandukanye. Akarusho nkabaririmbira bahuye n’intore izirusha intambwe. Imana ishimwe.”

Nyuma yo kugaragaza imvano y’ibyishimo bye yahise ashyira n’amafoto kuri Instagram, agaragaza uburyo yaririmbye.
Yakomeje yibaza aho bamwe bahera bamupinga, kandi yararirimbiye muri Kigali Convention Centre hari n’abatarayigeramo.
Ati “Ba bandi mumpinga muri he ko ntababona hano ku rubyiniro? Imihigo irakomeje abafana banjye ndabashimira uburyo munshyigikira mutitaye ku busutwa (amagambo mabi) bwa za haduyi.”

Ohereza igitekerezo
|
Ese mwambwira Senderi ari mu marushanwa nande? Mbega umuhanzi!!! Uraririmba, ukifana ukaba judge wibyawe ukishyira ku rwego kandi abakumva aritwe twarugushyizemo.!!
Senderi ndamwemera nka gaya abanyamakuru bashaka kumusubiza hasi kumwereka ko ntacyo amaze kandi ari mu bahanzi babahanga dufite, nubwo akora amakosa kuko nta wumugira inama ariko ni umuhanga tubyemeranyeho
Senderi we! ni byo komereza aho kandi komeza ujijure injiji zakwijunditse kandi uzirusha ijwi!!!!!