
Byavugiwe mu nama Nyafurika ibera i Kigali, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(WHO), yatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2017 ikazamara iminsi itanu.
Muri iyo nama yiga ibijyanye no gukingira abana no kubarinda imfu cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’igihugu y’ikingira, Hassan Sibomana yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu ikingira bikagaragazwa n’uko hari indwara zimwe zitakiboneka.
Agira ati “Kuba hari indwara zimwe zikingirwa zitakigaragara, ni ikimenyetso cyiza cy’uko u Rwanda ruhagaze neza. Urugero nk’indwara y’imbasa iheruka mu Rwanda mu 1993, kuba hashize imyaka irenga 20 tutakiyibona twavuga ko yacitse.”
Izindi ndwara ziri gucika ngo ni iseru kuko mbere buri mwaka yafataga abana bagera ku bihumbi 80 ariko ubu ngo abayirwara ntibarenga 10 ku mwaka.
Sibomana akomeza avuga ko umwana wese agomba kubona inkingo zose kuko ari uburenganzira bwe cyane ko umubyeyi ntacyo yishyuzwa.
Ati “Twifuza ko nta mwana n’umwe wasigara adakingiwe kuko kugeza ubu bitishyuzwa. Kudakingiza umwana ni ukumwima amahirwe, ni ukumubuza uburenganzira bwe.”
Kuri ubu mu Rwanda ngo abana 93% barakingiye kandi inkingo bazihawe neza, ndetse n’abo 7% barakingiwe ariko inking ntibazikurikiranije nk’uko byifuzwa.

Dr Olu Olushayo, ukuriye WHO mu Rwanda avuga ko uyu muryango ukurikiranira hafi ubuzima bw’umwana ari yo mpamvu utera inkunga ibihugu.
Agira ati “Dutera inkunga ibihugu kugira ngo bikomeze kwita ku bana, babone inkingo zose, bagaburirwe neza, bavuzwe mu gihe barwaye cyane cyane umusonga, impiswi, Malaria n’izindi. Ibi ni byo bituma bagira ubuzima bwiza.”
Muri rusange gahunda y’ikingira ihagaze neza muri Afurika kuko abana bose bakingirwa ku kigero kiri hagati ya 70 na 80%.
Iyi nama ibera i Kigali yitabiriwe n’ibihugu bitandatu ari byo Sierra Leone, Congo, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sao Tome et Principe, Ethiopia n’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Muzatubwire umutiwimbasa wikinani