Amakipe yo mu Rwanda na Uganda arahurira mu irushanwa ryo Kwibuka muri Handball
Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda haratangira irushanwa ryo kwibuka Abasportifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko babarizwaga mu mukino wa Handball, rikitabirwa n’amakipe yo muri Uganda no mu Rwanda.
Ku bibuga bya Stade Amahoro na Maison des Jeunes Kimisagara, haraba habera imikino y’irushanwa ngarukamwaka ryahariwe kwibuka abayobozi, abakinnyi n’abakunzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu rikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 04 Kamena 2017.

Uko amatsinda ateye
Mu bagabo
Itsinda A : Police (Rwanda) , Police (Uganda), Gs de la Salle (Rwanda) :Bazakinira kuri Stade Amahoro
Itsinda B : APR (Rwanda), Ngome(Tanzania), Makerere (Uganda), Nyakabanda (Rwanda): Bazakinira ku Kimisagara

Mu bakobwa, irushanwa rizitabirwa n’amakipe atatu ari yo Gorillas (Rwanda), Police (Uganda) na Gs de la Salle (Rwanda) .
Uko bazakina:
Ku Cyumweru:
• 09h00: Gorillas vs GS de la Salle (Stade Amahoro)
• 10h00: Gs de la Salle vs Police UG (Stade Amahoro)
• 12:00: Gorillas Vs UG Police (Kimisagara)

Imikino ya nyuma izabera Kimisagara
Mu bagabo
1/2 cy’irangiza
09:00 A1 Vs B2
10:30 B1 Vs A2
13:00: Guhatanira umwanya wa gatatu
14:30: Umukino wa nyuma
Ohereza igitekerezo
|