Komisiyo “Nzahuratorero” yashyizwe mu majwi mu rubanza rwa ADEPR

Urukiko rukuru, Urugereko rw’i Kigali rwumvise ubujurire ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, rw’abari abayobozi muri ADEPR bashinjwa kurigisa umutungo w’iterero maze ababuranaga bose bikoma komisiyo yiyise “Nzahuratorero”.

Bamwe mu bayobozi bo muri ADEPR n'ababunganira bari imbere y'urukiko
Bamwe mu bayobozi bo muri ADEPR n’ababunganira bari imbere y’urukiko

Byagaragajwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kane tariki ya 01 Kamena 2017.

Tariki ya 25 Gicurasi 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwategetse ko bafungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo, bisabwe n’ubushinjacyaha bwavugaga ko kubera imyanya bariho, barekuwe bashyira igitutu ku batangabuhamya bikabangamira ibikorwa byo kwegerenya ibimenyetso.

Usibye Sindayigaya Theophile, wari wahawe n’itorero inshingano zo kurikurikiranira imirimo y’ubwubatsi bwa Hotel Dove, abandi ni abayobozi cyangwa abakozi bahoraho muri ADEPR.

Muri bo harimo Pasiteri Rwagasana Thomas wari umuyobozi wa ADEPR, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe umutungo w’itorero, Pasiteri Sebagabo Muyehe Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Gasana Valens wakoraga mu bijyanye n’icungamutungo (finance) na Pasiteri Niyitanga Salton, wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR .

Icyagaragaye muri urwo rubanza ni uko abaregwa n’ababunganira bavugaga ko ari urubanza rushingiye ku matiku n’ibihuha, bakitakana Komisiyo yiyise “Nzahuratorero” bavuga ko yiganjemo abari abayobozi muri ADEPR bakigumura ku buyobozi bwayo.

Mu gihe bose bashinjwaga icyaha kimwe cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, bivugwa ko warigishijwe mu kubaka Hotel Dove ya ADEPR, bose bagihakanye bavuga ko ibyo bakoze byari mu nshingano zabo kandi amafaranga bagiye basinyira ko asohoka yakoze ibyo yagombaga gukora.

Imvugo yagiye igarukwaho n’abunganira ababubarana, yavugaga ko “urukiko rutigeze rusobanura impamvu ruvuga ko zikomeye rwashingiyeho rutegeka ko aba bose bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.”

Umwe mu bunganira Rwagasana, wunganirwa n’abanyamategeko batatu, yavuze ko urukiko rutigeze rugaragaza sheki (checks) rwashingiyeho ruvuga ko zigize impamvu ikomeye yatuma akekwaho ko yanyereje umutungo wa ADEPR.

Kimwe mu byo bashinjwa ni ugusinya izo sheki ubushinjacyaha bwise iza baringa kuko amafaranga ngo yabikuzwaga ntakoreshwe ibyo yasohorewe.

Umushinjacyaha yagize ati “Terekereza ibikoresho byishyuwe byatangiwe n’imisoro bagapfa gusohora amafaranga gusa ntibigere aho byagombaga kugera ngo bikoreshwe icyo byagombaga gukora.”

Muri uru rubanza hanavuzwemo cyane amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 32 yasinyiwe sheki ngo bajye kugura ibikoresho muri “Quincaillerie Medi”, iduka ry’ibikoresho by’ubwubatsi, nyamara nyir’iryo duka ngo akavuga ko nyuma yo kubikuza iyo sheki, bamuhamagaye bakamubwira ko ibikoresho aba abiretse.

Aha ni ho Sindayigaya Theophile azira muri iki kirego kuko ubushinjacyaha buvuga ko ari we Pasiteri Rwagasana yayatumye.

Nyamara ariko, abunganira abaregwa bagaruka bavuga ko ibi nta shingiro bifite kuko itegeko ngo riteganya ko amafaranga yose arenga 50Rwf aba agomba gutangwa uyakiriye abikoreye inyandiko nyamara “Quincaillerie Medi” ikaba nta nyandiko yagaragaje ko yayatanze.

Uwunganira Mutuyemariya ni ho yahereye agira ati “Nimutekereze ko ibihumbi mirongo itanu bitangirwa inyandiko, ni gute amamiliyoni ari yo yatangwa nta nyandiko!”

Uretse Rwagasana, Mutuyemariya na Sebagabo baburanaga bavuga ko ibyo bakoze (gusinya sheki) byari mu nshingano zabo kandi ko amafaranga basinyiye yakoreshejwe neza ibyo yagombaga gukora, abandi bagaragazaga ko barengana kuko inshingano bari bafite ntaho zari zihuriye no gusinyira amafaranga.

ADEPR yakoresheje igenzura ry’umutungo kandi basanze nta gihombo kirimo

Abaregwa barangajwe imbere na Rwagasana kuko ari we muyobozi mukuru muri bo, bavugaga ko banakoze igenzura ry’umutungo (audit) kandi ko abarikoze, baba ab’imbere mu itorero n’abo hanze, bagaragaje ko nta gihombo itorero ryigeze rigira.

Pasiteri Rwagasana n’abamwunganira, kimwe n’abo bareganwa, bagiraga bati “Ko habaye igenzura ry’umutungo kandi rigaragaza ko nta gihombo cyabayeho, abaturega bashingira ku yihe audit ngo abe ari ho urukiko rwahereye ruvuga ko hari ibimenyetso bidashidikanywaho byatera gufungwa by’agateganyo!

Ubushinjacyaha bwavuze ko igenzurwa ry’umutungo ryakozwe n’abagenzuzi batoranijwe n’ubuyobozi bwa ADEPR kandi ko ibyo bakoze byagaragayemo ibibazo ari yo mpamvu hitabajwe inkiko.

Abaregwa n’ubwunganizi bwabo bakaba bahise bavuga ko ibyo umushinjacyaha avuga nta shingiro bifite kuko abagenzuzi babo bigenga.

Uwunganira Mutuyemariya we yahise avuga ko niba birimo amakosa “bakwiye kubibaza abo bagenzuzi.”

Abaregwa n’ababunganira kandi bavugaga ko kuba batakiri mu buyobozi baramutse bafunguwe by’agateganyo bakaburana bari hanze ntaho byabangamira iperereza, nk’uko mbere ubushinjacyaha bwabivugaga.

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 8 Kamena 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bayobozi barya umutungo w’itorero aho kuyashyira mubikorwa byubaka umurimo w’Imana Bahanwe kandi babasezerere mu kumirimo bari bashinzwe .nawe se Dore ngo baratwaka amafaranga ya GISOZI naho bagiye kuyashyira munyungu zabo, babakatire urubakwiye.Imana ntishaka abakora gutyo. Yewe abagabo bararya imbwa zikishyura!!!! Abakristo baragowe pe.

Aime yanditse ku itariki ya: 2-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka